00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nancy Pelosi yerekanye ko ibyo u Bushinwa bubwira Amerika kuri Taiwan ari ugucurangira abahetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, yahuye na Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, avuga ko igihugu cye kitazigera gicika intege mu guharanira Demokarasi ku Isi yose.

Pelosi ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje muri Taiwan, yagize ati “Uyu munsi Isi ihura n’amahitamo hagati ya demokarasi n’igitugu. Umuhate wa Amerika wo kwimakaza demokarasi hano muri Taiwan n’ahandi ku Isi ntuzacogora”.

Pelosi yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zizashyigikira Taiwan mu buryo bwa gisirikare, kandi Inteko Ishinga Amategeko yayo ishishikajwe n’umutekano wa Taiwan, byose bigamije kuyifasha kwirwanaho uko bikwiye.

Urugendo rwa Pelosi muri Taiwan rwazamuye umwuka mubi hagati y’u Bushinwa na Amerika, kuko ni umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru ugeze muri Taiwan mu myaka 25 ishize nyuma ya Newt Gingrich wahageze mu 1997.

Visi Perezida wa Taiwan, Tsai Chi-chang, yashimiye Pelosi uburyo adahwema gushyigikira Taiwan, avuga ko ‘bazahora bashyize imbere ubusugire bw’igihugu n’umurongo wa demokarasi’.

Ati “Ibikorwa bya gisirikare ntabwo ari igisubizo gikwiye. Uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan nta bwoba, ni ikimenyetso cy’ubwirinzi no gushyigikira uburenganzira bwa muntu n’indangagaciro za demokarasi n’ukwishyira ukizana”.

U Bushinwa buvuga ko iki kirwa ari icyabwo ari naho buhera buvuga ko imyitwarire ya Amerika yo gushaka kugaragaza Taiwan nk’igihugu cyigenga ari ubushotoranyi.

Taiwan ni ikirwa giherereye muri kilometero 160 uvuye ku nkombe z’u Bushinwa ahagana mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Mbere ya 1949 ibi bice byombi byari igihugu kimwe, Taiwan ifatwa nk’intara y’u Bushinwa.

Nyuma y’uko Pelosi ageze muri Taiwan, u Bushinwa bwatangiye imyitozo mu isura yo guhungisha abantu inkongi ndetse hari amakuru ko hari indi myitozo bwatangiye mu minsi ine ishize mu mazi akikije Taiwan.

Nancy Pelosi yageze muri Taiwan nyuma yo kugirira uruzinduko mu bindi bihugu bya Aziya nka Singapore na Malaysia.

Nancy Pelosi yijeje Taiwan ko Amerika izakomeza kuyishyigikira mu buryo butandukanye
Pelosi yakiriwe n'abategetsi bakomeye ba Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .