00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nancy Pelosi yaruciye ararumira ku ruzinduko rwe muri Taiwan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, yatangaje ko we n’itsinda ayoboye bagiye kugirira uruzinduko muri Aziya, gusa yirinda kugira icyo atangaza ku byavugwaga y’uko bazagera no muri Taiwan.

Nancy Pelosi n’itsinda ayoboye bazagirira uruzinduko mu bihugu birimo Singapore, Malaysia, Koreya y’Epfo n’u Buyapani, gusa hari amakuru amaze iminsi avugwa ko bashobora no kugera muri Taiwan, ibintu byazamuye uburakari bw’u Bushinwa.

Mu itangazo Nancy Pelosi yashyize hanze yavuze ko uru ruzinduko rwe ruri mu murongo wo gutsura umubano n’ibyo bihugu.

Ati “Itsinda ryacu rizagira ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru mu rwego rwo kureba uko twarushaho guteza imbere ubufatanye dufitanye mu bijyanye n’amahoro, umutekano, ubukungu, ubucuruzi mpuzamahanga, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icyorezo cya COVID-19.”

Nancy Pelosi ntacyo yigeze atangaza ku bijyanye n’uruzinduko rwo muri Taiwan, gusa u Bushinwa bwavuze ko niruramuka rubaye Amerika izirengera ingaruka.

Nubwo Nancy Pelosi atigeze yerura ngo avuge ko azajya Taiwan, inzego z’umutekano muri Amerika zamaze gutangaza ko amakuru zifite atagaragaza impungenge z’uko mu gihe uyu muyobozi yahitamo kujya kuri iki kirwa indege ye yaraswa n’u Bushinwa.

Zakomeje zivuga ko mu ruzinduko Nancy Pelosi azagirira muri Aziya azacungirwa umutekano mu mu buryo bukomeye hifashishijwe indege n’amato y’intambara.

Guverinoma y’u Bushinwa n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze imyaka myinshi bisa n’ibitavuga rumwe kuri Taiwan.

U Bushinwa buvuga ko iki kirwa ari icyabwo ari naho buhera buvuga ko imyitwarire ya Amerika yo gushaka kugaragaza Taiwan nk’igihugu cyigenga ari ubushotoranyi.

Mu gihe habura igihe gito ngo Nancy Pelosi n’itsinda ayoboye batangire uruzinduko, indege z’Igisirikare cy’u Bushinwa zatangiye kuzenguruka mu kirere cya Taiwan.

Abajijwe kuri ibi, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Bushinwa kirwanira mu Kirere, Shen Jinke, yavuze ko kurinda ubusugire bw’igihugu cye biri mu nshingano z’ibanze zabo za buri munsi.

Nancy Pelosi yaruciye ararumira ku ruzinduko rwe muri Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .