00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Na nyuma ya DOGE, Musk azakomeza kuba umujyanama muri White House

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 5 April 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D Vance, yavuze ko Elon Musk azakomeza kuba inshuti n’umujyanama wa Perezida Donald Trump na we ubwe, igihe manda ye nk’umuyobozi w’ishami rishinzwe kugabanya amafaranga Leta ikoresha mu buryo budakwiye (DOGE) izaba irangiye.

Biteganyijwe ko manda ya Elon Musk yo kuyobora DOGE izarangira mu mpera za Gicurasi 2025, bikavugwa ko azasubira gukurikirana ishoramari rye yashyize mu bigo by’ikoranabuhanga.

Icyakora DOGE yashyizweho n’iteka ridasanzwe rya Trump izakomeza gukora kugeza byibuze mu 2026.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo Musk yabeshyuje amakuru avuga ko agiye kuva ku mwanya wo kuyobora DOGE, aho yavuze ko ari amakuru y’ibinyoma.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko ayo makuru yatangajwe ari umwanda ndetse ashimangira ko Musk azakomeza kuyobora DOGE kugeza manda ye izaba irangiye.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Fox News, JD Vance, yongeye gushimangira ko amakuru avuga ko Musk agiye kuva mu nshingano ze ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Elon yaraje turavuga tuti: Dukeneye kubaka guverinoma ikomeye kurushaho, ikoresha amafaranga mu buryo bukwiriye, agafasha mu kugabanya ibintu byose bidakwiriye bibangamira ugushaka kw’Abanyamerika, ndetse tumusaba ko bigomba gutwara amezi atandatu kandi ni byo yasinyiye.”

Vance yashimangiye ko DOGE
ifite akazi kenshi kandi na nyuma Musk nagenda izakomeza gukora nk’ibisanzwe “ariko mu by’ukuri azakomeza kuba inshuti n’umujyanama wanjye na Perezida.”

Muri Werurwe 2025, Amerika yatangaje ko yagabanyije abakozi 275.240, ni bwo hari hirukanwe umubare munini w’abakozi mu kwezi kumwe kuva COVID-19 yaduka.

Mu birukanwe 216.215 bari abakozi bo muri guverinoma, ni ukuvuga hafi 80%. Byakozwe na DOGE mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ya leta ingana na miliyari 1000$ bitarenze muri Nyakanga 2026.

Elon Musk azakomeza kuba umujyanama muri White house no mu gihe manda ye yo kuyobora DOGE izaba irangiye muri Gicurasi 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .