Yavuze ko agapfukamunwa ari urukingo rwiza kandi rworoheye buri wese kurubona, kurusha gutegereza inkingo zisanzwe ziri gukorwa n’ibigo by’ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo.
Yagize ati “Na nyuma y’uko urukingo ruboneka, ikoreshwa ry’udupfukamunwa rizakomeza hirindwa Covid-19. Agapfukamunwa ni urukingo rw’urukorano. Ntabwo twakwirengagiza umusanzu wako mu guhashya ikwirakwira rya Coronavirus.”
Yavuze ko n’inkingo muri icyo gihugu zigeze kure zishakishwa, aho hari ubwoko butanu buri gukorerwaho igeragezwa harimo bubiri bwakorewe mu Buhinde.
Ibigo bitandukanye muri Amerika n’I Burayi biherutse gutangaza ko inkingo zabyo zitanga icyizere. Nk’urwa Pfizer na BioNTech rukora ku kigero cya 95 %.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!