Ingabo ziyoboye igihugu zigenda zitsindwa urugamba ndetse intambara n’ubwicanyi bimaze imyaka irenga itatu muri iki gihugu bikomeza gufata intera.
Ubutegetsi bwa Myanmar bwatangiye kwingingira imitwe itandukanye kujya ku meza y’ibiganiro nyuma y’uko intambara ikaze kuko butagishoboye kurwana n’imitwe igaba ibitero mu bice byose by’igihugu.
Ni mu gihe n’u Bushinwa bwari bwatangije umushinga wo gusaba impande zirwana guhagarika intambara ariko birangira ikomwe mu nkokora.
Ubutegetsi bwasabye imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko n’indi yitwaje intwaro yose kuzitabira amatora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Guverinoma y’Ubumwe iri mu buhungiro yatangaje ko ibyo agatsiko kari ku butegetsi katangaje bitagomba guhabwa agaciro kuko kadafite ububasha bwo gutegura amatora.
BBC yanditse ko ubutegetsi bwa Myanmar bwambuwe ibice birenze kimwe cya kabiri cy’igihugu cyose.
Muri Kamena 2024 imitwe itatu yo mu moko atandukanye yishyize hamwe igaba ibitero ifata ibice birimo n’umuhanda munini ugana mu Ntara ya Yunnan.
Imirwano yubuye muri Leta ya Shan yakomye mu nkokora imigambi y’u Bushinwa yo guhuza ibice byabwo by’Amajyepfo y’Uburengerazuba n’inyanja y’Abahinde binyuze muri Myanmar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!