Myanmar: Babiri biciwe mu myigaragambyo yamagana igisirikari cyahiritse ubutegetsi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, abapolisi ba Myanmar barashe mu baturage barimo kwigaragambya bamagana igisirikari cyahiritse ubutegetsi, bicamo abantu babiri ndetse abandi benshi barakomereka.

Imyigaragambyo mu gihugu cya Myanmar yatangiye ahagana mu byumweru bitatu bishize, nyuma y’uko abaturage biraye mu mihanda bamagana igisirikari cyari kimaze gukuraho ubutegetsi bwa gisivili buyobowe na Aung San Suu Kyi na Leta ye, babaziza ubujura bw’amatora y’abadepite yatsinzwe n’ishyaka rya Suu Kyi ku bwibanze busesuye.

Kuva iri hirikwa ku butegetsi ryakorwa muri Myanmar, abaturage batangiye kwinjira mu mihanda baryamagana, abandi bareka akazi bakoraga mu bigo bifite aho bihuriye n’igisirikari mu gihe abandi baretse kugura ibicuruzwa na serivisi zitangwa muri ibyo bigo.

Al Jazeera yatangaje ko ubuyobozi bw’igisirikari bwari bwavuze ko buzasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili, ariko ntibatangaje igihe ayo matora agomba kuzabera. Mbere yaho, igisirikari cyari cyavuze ko kizamara umwaka mbere y’uko gisubiza abasivili ubutegetsi, ariko ibi ntabwo byishimiwe n’abaturage.

Ku rundi ruhande, Kyaw Moe Tun wari uhagarariye Myanmar mu Muryango w’Abibumbye, yamaze kwirukanwa n’igisirikari kiri ku butegetsi nyuma yo ‘gusaba amahanga gufasha Myanmar bakirukana ubutegetsi bw’igisirikari’.

Hagati aho, urubanza rwa Suu Kyi rurakomeza kuri uyu wa Mbere, aho uyu mugore w’imyaka 75 ari kuregwa ibyaha birimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse no gutumiza mu mahanga ibintu adafitiye uburenganzira.

Suu Kyi arazwi cyane muri politiki ya Myanmar kuko yayinjiyemo kuva kera ndetse agafungirwa mu nzu imyaka 15 mbere y’uko asohotsemo yerekeza myanya y’ubuyobozi bwa politiki.

Uko byari bimeze ubwo Polisi yarasaga abigaragambya

Mu mihanda ya Myanmar harimo abapolisi benshi bahanganye n'abaturage (Photo: The Guardian)
Abapolisi batangiye gushyira bariyeri mu mihanda (Photo: The Guardian)
Abigaragambya batewe amazi mu rwego rwo kubatatanya (Photo: The Guardian)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .