Ni nyuma y’uko WhatsApp isanzwe ikoreshwa n’abasaga miliyari ebyiri ku Isi itangaje ko igiye gushyiraho amavugurura mashya agenga abayikoresha mu 2021, ndetse bakaba bagomba kuyemera kugira ngo bemererwe gukomeza kuyikoresha.
Ni ibintu byinubiwe n’abasanzwe bayikoresha ndetse bavuga ko batishimiye kuba amakuru yabo agiye kuzajya asangizwa abakorera ibikorwa byo kwamamaza kuri Facebook, dore ko hari abavuga ko aya mavugurura agamije gukoresha amakuru y’abantu mu rwego rwo kwamamaza nk’uko Facebook ibigenza.
Musk utunze abarirwa muri miliyari 191$, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abasaga miliyoni 41.7 ati ”Mukoreshe Signal.”
Nyuma y’igihe gito ashyizeho ubwo butumwa, abakoresha porogaramu ya Signal biyongereye cyane ku buryo yagize ibibazo bya tekiniki ariko byahise bikosorwa.
Abamanura (download) porogaramu ya Signal biyongereyeho abantu 100 000 mu minsi ibiri gusa. Ni na ko byagenze ku ya Telegram, aho biyongereyeho abantu miliyoni 2,2 bitewe n’uko izi porogaramu ziri kwifuzwa cyane ku isoko.
Signal ivuga ko itajya ibika amakuru y’abayikoresha, habe no kubasomera ubutumwa, kumviriza amajwi yabo ndetse ko nta n’ibikorwa byo kwamamaza bikorerwa kuri iyi porogaramu.
Abarimo Edward Snowden wakoreye CIA n’Umuyobozi wa Twitter, Jack Dorsey, na bo bigeze kugira inama abantu yo gukoresha iyi porogaramu kubera uburyo ibikira abayikoresha ibanga.
Signal ni porogaramu ikoreshwa mu kohererezanya ubutumwa nka WhatsApp ndetse na Telegram. Mu gihe abantu benshi bari gushaka gukoresha Signal, umubare w’abamanura (download) porogaramu ya WhatsApp wagabanutseho 11% mu cyumweru cya mbere cy’uyu mwaka, ugereranyije n’icyumweru cya nyuma cy’umwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!