Musk yamuritse igikoresho kizahuza imikorere y’ubwonko bw’umuntu na mudasobwa

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 31 Kanama 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Umuherwe Elon Musk, akaba n’umuhanga mu by’ ikoranabuhanga, yamuritse agakoresho kazashyirwa mu bwonko bw’umuntu kagahuza imikorere yabwo na mudasobwa, ibintu avuga ko bizaha abantu ubushobozi bwo guhangana n’ubwenge bw’ubukorano (AI), bushobora kuzakora byinshi mu byo bakoraga bugatwara akazi kabo.

Aka gakoresho kakozwe n’ikigo kiyobowe na Elon Musk cyitwa ‘Neurolink’ gikora ku buryo bwo guhuza imikorere y’ubwonko na mudasobwa. Usibye guhuza imitekerereze y’umuntu na mudasobwa, iri koranabuhanga rizanafasha abantu bagira ibikomere by’ubwonko cyangwa urutirigongo (rubamo ibice bikorana n’ubwonko) gukomeza kugira ubushobozi bwo gukoresha ubwonko bwabo.

Ni ikigo cyatangiye muri 2016, Musk agishoramo agera muri miliyoni 100$.

Iki kigo cyamuritse ubushakashatsi kimazemo iminsi, aho cyamuritse agakoresho gato kashyizwe mu bwonko bw’ingurube yitwa Gertrude yakoreweho ubushakashatsi, kakabasha kwerekana imikorere yabwo igihe iyi ngurube yarimo kwihumuriza ikaramu yari iyiri imbere.

Aka gakoresho kazajya gashyirwa mu bwonko, kazaba kagizwe na ‘Electrodes’ 1024 (imirasire itagaragara izajya itanga amakuru y’ibibera mu bwonko), zifite ubushobozi bwo kumenya imikorere y’uturemangingo tw’ubwonko hanyuma kagatanga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga rya Bluetooth, ku kandi gakoresho kazashyirwa ku gice kiri inyuma y’ugutwi bikorana.

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiryo n’imiti muri Amerika (FDA) cyari cyatanze uburenganzira bwo gukora igerageza ry’aka gakoresho muri Nyakanga, aho Musk, umuyobozi wa Neurolink avuga ko iri ari itangiriro riganisha ku buhanga bwo guhuza imitekerereze y’abantu n’imikorere ya mudasobwa, mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazarushwa ububasha n’ubwenge bw’ubukorano, AI.

Aka gakoresho kahujwe n’izuru ry’ingurube, ku buryo iyo yihumuriza, ibimenyetso by’imikorere y’ubwonko byagaragaraga kuri televiziyo.

Usibye imikoranire na mudasobwa, aka gakoresho kazajya gapima ubushyuhe, umuvuduko w’amaraso n’ibindi, ku buryo gashobora gutanga umuburo ku buzima bwawe, nk’igihe ufite ibyago byo kugira ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso.

Abajijwe impamvu yamuteye kugeragereza ibyuma bigenewe abantu ku ngurube, Musk yagize ati: “Ingurube ifite ibyo ihuriyeho n’ umuntu, rero mu gihe tugiye kugerageza ibintu bigenewe umuntu, ingurube ni amahitamo meza twakoresha.”

Hari hashize umwaka Musk ategura uyu mushinga, aho yagaragaje ko iri murika ry’ubu bushakashatsi ryari rigamije gukurura abandi bahanga mu by’ubumenyi burimo ubwonko, ikoranabuhanga n’ibindi, kugira ngo barusheho kugira ubushake bwo gukorana na Neurolink. Kugeza ubu, ikigo cye gifite abakozi 90.

Intego nyamukuru ya Neurolink ni uko umunsi umwe abantu bazaganira bifashishije ibimenyetso ubwonko bwabo buhanahana, bitabaye ngombwa ko bandika cyangwa ngo bavuge, ahubwo umuntu akajya atekereza undi agahita abimenya ako kanya.

Hari igihe kandi umuntu azajya abika ibitekerezo bye, ku buryo ashobora kongera kubibona ndetse akanabisangiza abandi nk’uko byakabaye, hifashishijwe iri koranabuhanga.

Neurolink kandi iri gukora ikindi gikoresho kizajya gikora ibikorwa byo kubaga ubwonko mu gihe hashyirwamo iri koranabuhanga ry’aka gakoresho, mu rwego rwo kugabanya impanuka zishobora kubaho mu gihe umuntu abazwe n’abaganga bisanzwe. Iki gikoresho gifite ubushobozi bwo kubaga umuntu ariko agatakaza amaraso macye cyane, ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda.

Ni ikoranabuhanga rizatuma ubwonko bw'umuntu bukorana na mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .