Uyu mugabo ashinja iki kigo gutandukira, aho ubu ngo kiri guhindura imikorere icyerekeza ku kuba ikigo giharanira inyungu, bitandukanye n’uko byahoze.
Ikirego abanyamategeko ba Musk baregeye urukiko kuri uyu wa Gatatu, kivuga ko mu gihe Inama y’Ubutegetsi ya OpenAI yaba yemeye gukomeza amahame yayo, uyu muherwe yagararika ibyo kuyigura.
Gikomeza kivuga ko bidakozwe, umutungo wayo ugomba kugurwa hakurikijwe inzira zemewe n’amategeko, akaba ari ho ahera avuga ko yayigarurira.
Musk yavuze ko icyifuzo cye cyo kugura OpenAI ari ukugira ngo intego yatangiranye zigumeho.
Mu 2019 hashinzwe umuryango OpenAI LP, ushamikiye kuri OpenAI ugamije gushakira inkunga icyo kigo.
Sam Altman yavuze ko yaba Open AI cyangwa Open AI LP, nta na kimwe kiri ku isoko, ku rundi ruhande anavuga ko icyifuzo cya Musk gihabanye n’ikirego yatanze kuko niba ashaka kugura iyi sosiyete, nabyo byayihindura iy’ubucuruzi kandi atari yo mahame yayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!