Bivugwa ko abarinzi b’iryo shuri batigeze bamubaza aho agiye ndetse ngo ntibizwi niba n’umuryango w’ishuri wari ufunzwe.
Abatangabuhamya bavuga ko na Polisi yabanje kujijinganya mu kurwanya uwo mwana ubwo yari amaze kurasa incuke ziga muri iryo shuri.
Uwo musore yarashe abantu 19 barimo abarimu babiri ndetse akomeretsa abandi 17.

USA: Umugabo w’umwarimu umwe mu bishwe barashwe, na we yapfuye
Umugabo w’umwarimu wishwe arashwe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu ishuri ry’incuke riri mu gace ka Uvalde muri Texas, yapfuye yishwe n’umutima.
Joe Garcia yari umugabo w’umugore witwa Irma Garcia, uri mu barimu biciwe muri iryo shuri. Yari amaze imyaka 22 arikoramo.
Garcia ni umwe mu barimu babiri bishwe n’umusore warashe abantu 21 mu ishuri ry’incuke barimo n’abana 19. We n’umugore we bari bamaze imyaka 24 babana, basize abana bane.

Al Jazeera igiye gutanga ikirego muri ICC ku bw’umunyamakuru wayo wishwe
Al Jazeera yashyizeho itsinda ry’abanyamategeko bagiye kwiga ku bwicanyi bwakorewe umunyamakuru wayo, Shireen Abu Akleh. Ikirego kizatangwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC i Hague mu Buholandi.
Itsinda ryashyizweho n’iki kigo rigizwe n’abanyamategeko hamwe n’izindi nzobere mpuzamahanga ndetse bari gutegura dosiye iva imuzi uburyo Abu Akleh yishwe kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha bwa ICC.
Abu Akleh yaraswe n’Ingabo za Israel ku wa 11 Gicurasi hafi y’inkambi ya Jenin.
Bivugwa ko ikirego kizashyikirizwa ICC kizaba kirimo ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa na Israel ndetse n’ibitero byagabwe ku biro bya Al Jazeera biri i Gaza muri Gicurasi 2021.

Macron na Erdogan ntibumva ibintu kimwe
Perezida Emmanuel Macron yasabye mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, kubaha amahitamo y’ubusugire bwa Finland na Suède, ibihugu byombi bishaka kujya muri NATO.
Erdogan ntashyigikiye gahunda y’ibi bihugu byombi yo kujya muri NATO, avuga ko bishyigikira iterabwoba.
Ku rundi ruhande, Macron we avuga ko amahitamo yabyo akwiriye kubahwa kuko ari ibihugu bifite ukwishyira ukizana ku buryo byakora ibyo bishaka.
Macron yagiranye ibiganiro na Erdogan kuri telephone ndetse n’iki kibazo bakiganiraho. Nyuma ibiro bya Macron byatangaje ko yashimangiye ko bikwiye ko ubusugire bw’ibihugu n’amahitamo yabyo byubahwa.

Elon Musk mu nkiko
Abashoramari bashinze Twitter bagiye kujyana mu nkiko Elon Musk kubera uburyo yitwaye muri gahunda yo kugura uru rubuga kuri miliyari 44$.
Bivugwa ko uko kugura Twitter kwarenze ku mategeko akurikizwa muri leta ya California. Bashinja Elon imyitwarire mibi no gukoresha imvugo zateje uruntu runtu ku cyicaro gikuru cya Twitter i San Francisco.
Imigabane ya Twitter yagabanutseho 27% ugereranyije na 54,20$ yatangaga nk’igiciro ku mugabane umwe.
Ikirego kivuga ko Musk yungukiye mu gutinza kurangiza igurwa rya Twitter, bikiyongeraho ku kuba ngo mu butumwa yanyuzaga kuri Twitter ye ikurikirwa n’abantu miliyoni 95, bwaratangaga amakuru adahuye n’ukuri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!