Museveni yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kwivanga mu ntambara itabireba, avuga ko aho kuba hagati ntibigire uruhande bibogamiraho, byashyigikiye Ukraine ndetse biyishora mu murongo utari wo.
Ati “Ntekereza ko Kyiv iri kuyobywa n’abatarebwa n’iyo ntambara. Ba gashakabuhake, bamwe bakunda kwivanga muri gahunda z’ibindi bihugu. Bakora amakosa menshi. Ni bo bateza ibibazo byinshi na hano muri Afurika kuko baza bagashyigikira impande zitari zo.”
Perezida Museveni yavuze ko ibyo ari na ko bimeze muri Ukraine, avuga ko aho kubanza kumva no gusesengura uruhande ruri mu makosa, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bihitamo gushyigikira uruhande rumwe bititaye ku waba afite kuri cyangwa uri mu makosa.
Yibukije uburyo u Burusiya na Ukraine byahoze ari igihugu kimwe, agaragaza ko ibiri kuba ari nka ‘gatanya’ ku bashakanye, bityo ko ababyinjiramo bagomba kubanza gusesengura umuzi w’ikibazo.
Yagaragaje uburyo abo mu Burengerazuba badashaka kumva u Burusiya.
Ati “Iyo mwashakanye nyuma mugatandukana uragenzura, bakagombye kuba baribajije igihe u Burusiya na Ukraine byatandukaniye, bakagenzura niba byarakozwe mu buryo bwa nyabwo.”
Perezida Museveni yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kutabogamira ku ruhande rumwe, ahubwo bikareba ku mpande zombi.
Ati “Ariko buri gihe bahora babogamiye ku ruhande rutari rwo.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!