Musenyeri wa Washington yanenze Trump wifotoreje imbere ya kiliziya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Musenyeri mukuru wa Kiliziya Gatolika i Washington, yanenze bikomeye Perezida Donald Trump wasuye ahantu hafatwa nk’ahatagatifu, mu gihe imyigaragambyo ikomeje mu gihugu kubera urupfu rw’umwirabura w’umugabo wari mu maboko ya polisi.

Musenyeri mukuru Wilton D Gregory yavuze ko urwo ruzinduko rwa Trump rwo ku wa Kabiri rwahaye indi sura urwo rwibutso rwo ku rwego rw’igihugu rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II (Saint John Paul II National Shrine).

Mu itangazo yasohoye mbere yuko Perezida Trump asura iyo kiliziya, Musenyeri Wilton D Gregory yavuze ko urwo ruzinduko ruhonyora amahame nyobokamana, avuga ko abakristu gatolika bakwiye kurengera uburenganzira bw’abantu bose.

Ati “Birenze ukwemera kandi ni ibyo kunengwa kubona ahantu aho ari ho hose ha Kiliziya Gatolika hakoreshwa nabi cyane nk’uku hagatanga indi sura mu buryo buhonyora amahame nyobokamana, adusaba kurengera uburenganzira bw’abantu bose n’abo dushobora kuba tutavuga rumwe".

Uyu Musenyeri mukuru yananenze ukuntu abigaragambirizaga imbere y’ibiro bya Perezida bya White House ku wa mbere bahakuwe shishi itabona ngo Trump abone uko asura kiliziya aho yahagaze imbere yayo akiyotoza afashe Bibiliya ari imbere y’abanyamakuru.

Yavuze ko Mutagatifu Yohani Pawulo atari gushimagiza ikoreshwa ry’imyuka iryana mu maso n’ibindi byo gucubya bigamije gucececyesha, gutatanya cyangwa gutera ubwoba abigaragambya ngo Trump akunde abone akanya ko kwifotoreza imbere y’ahantu hasengerwa.

Musenyeri mukuru Gregory ni we Munyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika uyoboye iyo diyosezi. Mariann Budde, undi musenyeri w’itorero ry’i Washington, na we yanenze ibikorwa bya Perezida Trump.

Mu Bwongereza, abasenyeri bakuru ya York na Cantebury bavuze ko imyivumbagatanyo yo muri Amerika yashyize ku karubanda ikibi gikomeje kubaho cyo kwishyira hejuru kw’abazungu.

Trump yanenzwe kwifotoreza imbere ya Kiliziya yirengagije ibihumbi by'abigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .