00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri wa Paris yatanze ibaruwa y’ubwegure nyuma yo gushinjwa umubano n’ihabara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 05:54
Yasuwe :

Arkiyepiskopi wa Paris Michel Aupetit yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Papa Francis nyuma y’iminsi ashinjwe kugirana umubamo wihariye n’umugore.

Michel Aupetit w’imyaka 70 yabaye Arkiyepiskopi wa Paris mu Ukuboza 2017.

Muri iki cyumweru ikinyamakuru Le Point cyanditse inkuru kimushinja kugirana umubano wihariye n’umugore guhera mu 2012 icyakora yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko umugore bamushinja koko bamenyanye ariko ko batigeze baryamana kandi ko yabimenyesheje ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

Ibaruwa y’ubwegure bwa Michel Aupetit yageze i Roma kuri uyu wa Kane, bikaba biteganyijwe ko Papa Francis yakira ubwegure bwe cyangwa akabwanga.

Hari andi makuru avuga ko kwegura kwe kwaba gufite aho guhuriye n’ibibazo by’imiyoborere ya diyosezi ye itari yashimiwe na bamwe.

Musenyeri Michel Aupetit yatanze ibaruwa y'ubwegure bwe nyuma y'iminsi ashinjwe kugirana umubano wihariye n'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .