Perezida wa Kenya, William Ruto, mu 2023 yatangaje ko igihugu cye kizohereza muri Haiti abapolisi igihumbi bazatanga umusanzu mu kurwanya ubugizi bwa nabi bukorwa n’amabandi aganzura igice kinini cy’umurwa mukuru, Port-au-Prince.
Ishyirwa mu bikorwa ryakomwe mu nkokora na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashaka kuriburizamo, bifashishije inkiko ndetse no kuba Minisitiri w’Intebe akaba yari na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry, yareguye muri Mata 2024.
Perezida Ruto mu cyumweru gishize yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko nyuma yo kurahira kwa guverinoma y’inzibacyuho ya Haiti kwabaye tariki ya 25 Mata 2024, ibiganiro bikomeje kugira ngo Kenya yohereze aba bapolisi.
Ibi biro by’ingabo za Amerika byatangaje ko byifashishije indege yabyo, byajyanye abakozi bo mu rwego rwa gisivili muri Haiti kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Gicurasi 2024, kugira ngo barinde ibikoresho bajyanye na byo.
Byasobanuye ko abandi bashinzwe kubaka ibi birindiro by’agateganyo boherejwe nyuma yaho. Biti “Abandi batwawe bari yo kugira ngo bubake ahantu h’agateganyo abo muri ubu butumwa bwo kurinda umutekano bazashyika.”
Ibindi bihugu nka Jamaica, Bénin, Barbados, Bahamas, Chad na Bangladesh byiyemeje gutanga umusanzu muri ubu butumwa buzaterwa inkunga n’ibihugu birimo Amerika. Kenya ni yo izabuyobora, nk’igihugu kizaba gifiteyo abapolisi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!