Uyu murwayi yatahuwe muri Leta ya Colorado, gusa icyarushijeho gushyira inzego z’ubuzima mu rujijo ni uko nta rugendo yigeze akorera mu bindi bihugu mu minsi ya vuba. Uyu murwayi yahise ashyirwa mu kato.
Inzego z’ubuzima muri iki gihugu zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitahure abantu bose baba barahuye n’uyu murwayi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigezemo ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nyuma y’ibindi bihugu nk’u Bwongereza, Afurika y’Epfo, u Bufaransa na Denmark.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ibisanzwe kuba virusi yakwihinduranya ariko bakemeza ko ubu bwoko bushya bwa Coronavirus buteye impungenge kuko bwandura vuba kurusha ubwari busanzwe.
Mu rwego rwo kwirinda ko iyi Coronavirus nshya yarushaho gukwirakwira bimwe mu bihugu byatangiye guhagarika ingendo z’indege zabihuzaga n’ibice yagaragayemo.
Kugeza ubu muri Leta Covid-19 imaze guhitana abarenga ibumbi 330 mu gihe abasaga miliyoni 19 bayanduye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!