Muri Amerika benshi biteze ibihe by’imvururu bishobora gukurikira amatora (Amafoto)

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hategerejwe ibizava mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaguriro atandukanye n’amaresitora byatangiye guhindura imiryango yabyo, mu bwoba bw’uko ku munsi w’amatora hashobora kuzaba imvururu zatuma ubucuruzi bwabo bwikubita hasi mu gihe bwari bugihanganye n’ingaruka zatewe na COVID-19.

Ibizava mu matora bishobora gutera imvururu, hatitawe ku watsinda uwo ari we, abantu hirya no hino mu gihugu bari kwitegura ko hashobora kuba ibibi birushijeho.

Mu bihe bitandukanye, abakandida bari guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Donald Trump na Joe Biden, bagiye bumvikana bashidikanya ku bishobora kuzava mu matora, ndetse baca amarenga kuri buri umwe ko ashobora kutazabyemera mu gihe atatsinda.

Amwe mu mafoto agaragaza uko byifashe mbere y’amatora, abantu biteze ko hazaba imvururu

Ababaji bashyira inzitiro z'imbaho ku madirishya y'iduka mu rwego rwo kuyarinda mu gihe haba habaye imvururu
Abantu banyura iruhande rw'iduka riri gukingirwa mu bwoba ko hashobora kuba imvururu nyuma y'amatora
Bapfukisha imbaho ahari amadirishya y'ibirahure ku iduka rya Hard Rock riherereye Times Square
Bariyeri mbaturamugabo zishyirwa imbere y'inyubako y'Umuryango udaharanira inyungu wa US Chamber of Commerce hafi ya Lafayette Square
Ifoto isebya Trump ishushanyije ku iduka rimwe i New York bamwita uwigira ukunda igihugu kandi atari we
Umuntu atambuka iruhande rw'amaduka yapfukishijwe imbaho ku madirishya mu gace ka Soho
White House iminsi itatu mbere y'amatora igaragara hirya ya za bariyeri n'inzitiro mu cyanya cya Black Lives Matter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .