Mu kiganiro Igikomangoma Harry na The Telegraph agaruka ku gitabo aherutse gushyira hanze yise ‘Spare’ yavuze ko hari byinshi yari afite byo kwandika ariko yageze aho arifata.
Ati “Hari ibintu ntashaka ko Isi imenya, hari amakuru nahaye uwamfashije kwandika igitabo ngo yumve uko byari bimeze ariko sinashakaga ko ajya hanze.”
“Byashoboraga kuba ibitabo bibiri, wabivuga gutyo, Hari n’ibindi nabwiye JP, ariko nkavuga nti: ‘Reba, ibi ndabwikubwira ngo wumve uko byari bimeze ariko ntabwo nshobora kubishyira mu gitabo. Hari ibintu bimwe byabaye, cyane cyane hagati yanjye na mukuru wanjye, hamwe na hamwe hagati yanjye na data, ntashaka gusa ko isi imenya. Kuko sinibaza ko bazigera bambabarira. Kandi n’ubu wakwibaza no kuri bimwe nashyize hariya, n’ubundi ntibazigera bambabarira.”
Yakomeje avuga ko atagambiriye gusenya ubwami ahubwo ashaka kwicara we n’umuryango we bakiyunga.
Ati “Ndashaka kubababarira kuri byose mwakoze, kandi nifuza ko mwakwicarana nanjye, nyabyo, aho kuvuga ngo naravangiwe, ahubwo tukicarana tukagira ikiganiro nyacyo kuri ibi, kuko icyo nifuza ni uko bagira ibyo babazwa. Bakanasaba imbabazi umugore wanjye.”
Muri iki gitabo Igikomangoma Harry yashyize hanze mu cyumweru gishize ahishura byinshi byari ibanga ku muryango w’ibwami, hari aho avuga ko mukuru we, Igikomangoma William atigeze yishimira umugore we ndetse yahoraga amuvugaho amagambo mabi, amugaragaza nk’umuntu udashobotse.
Muri iki gitabo kandi Harry yavuz ko William yigeze kumuniga amutura hasi.
Kubera amakuru yihariye ari muri iki gitabo, nyuma y’iminsi mike gisohotse cyahise kiba icyagurishijwe kurusha ibindi byose mu Bwongereza kivuga inkuru z’ibyabaye.
Mu muryango w’ibwami mu Bwongereza hamaze iminsi havugwa amakimbirane yatewe cyane no kuba Igikomangoma Harry yarashatse Meghan, umugore umuryango we utigeze wibonamo.
Aya makimbirane yatumye Harry n’umugore we bafata umwanzuro wo kuva ibwami bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho baba kugeza ubu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!