Uyu muryango watangaje ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abatuye isi bakita ku gukemura ibibazo by’ingutu biyibangamiye nk’imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane, ibyorezo, ubukene n’ibindi.
Loni yagaragaje ko nubwo isi yishimira kuba ituwe n’abagera kuri miliyari umunani, igihanganye na benshi bariho mu bukene, inzara, abarwara bakabura ubuvuzi, uburezi butagera kuri bose, ikandamizwa ry’abagore n’ibindi.
Icyakora, hagaragajwe ko hari ibyagezweho birimo kugabanya ubusumbane, guteza imbere ubuvuzi, kongera icyizere cyo kubaho ku batuye isi no kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara.
Mu myaka 12 ishize nibwo Isi yujuje abantu miliyari 7 bayituye. Byitezwe ko indi miliyari iziyongera ku batuye Isi mu 2037. Mu mwaka wa 2080 abatuye isi bazaba bageze kuri miliyari 10.4.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!