Mu mvugo isa nk’ininura Amerika, Xi Jinping yacyuriye ibihugu byiha kuyobora ibindi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2021 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu mvugo isa nk’ininura Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibihugu bitari bikwiye guhatirwa kubahiriza amategeko yashyizweho n’ibihugu bike cyangwa ngo igihugu kimwe gitange umurongo Isi ikwiye kuyoborwamo.

Ibi Perezida Xi Jinping yabigarutseho ku wa 20 Mata ubwo yari mu nama ngarukamwaka ihuza ibihugu byo muri Aziya byiga ku cyerekazo cy’uyu Mugabane izwi nka ‘Boao Forum for Asia’.

Muri iyi nama Xi Jinping yasabye ko habaho ubufatanye mpuzamahanga, yemeza ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo ubwisanzure aribyo bizatuma Isi ibasha kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Kugerageza kubaka inkuta cyangwa kunyuranya n’amategeko agenga ubukungu n’amahame agenga isoko, bizangiza inyungu z’abandi kandi bitungukiye n’ubikora.”

Yakomeje avuga ko Isi idakwiye kugendera ku mategeko yashyizweho n’ibihugu bike ndetse ko ibihugu bikomeye bikwiye kwitwara mu buryo bubyubahisha.

Ati “Nti tugomba kureka ngo amategeko yashyizweho n’ibihugu bike agerekwe ku bindi, cyangwa ngo tureberere ukudakorana n’abandi kw’ibihugu bimwe na bimwe mu gushyiraho icyerekezo cy’Isi yose. Ibihugu bikomeye bikwiye kwitwara mu buryo bujyanye n’urwego birimo.”

“Kwigira nk’aho uyoboye abandi cyangwa kwivanga mu mitegekere y’ibihugu nta n’umwe bizagira icyo bifasha.”

Nubwo atigeze avuga igihugu na kimwe, imvugo ye yumvikana nk’ibwira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zishyira u Bushinwa ku gitutu, ahanini biturutse ku Bayisilamu bo mu bwoko bw’aba Uyghur.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zishinja Leta y’u Bushinwa guhohotera aba baturage n’abo mu yandi moko mato yo mu Ntara ya Xinjiang.

Ibihugu birimo Amerika na Canada bivugwa ko ibikorerwa ubwo bwoko ari iyicarubozo kandi bigize icyaha cya Jenoside, dore ko hari amakuru avuga ko abagore bo muri ubwo bwoko babuzwa kubyara, ku buryo ubwoko bwabo bugenda bucyendera.

Ibi birego byose u Bushinwa bubitera utwatsi, bukavuga ko ko nta Jenoside ikorerwa Aba-Uyghur ahubwo ko gahunda yo kubigisha yashyizweho yatangiye gutanga umusaruro ufatika mu bijyanye no kugabanya imyumvire ishingiye ku buhezanguni.

Muri iri jambo Xi Jinping yasaga n’ugaruka ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye u Bushinwa kubera iki kibazo cy’ Aba-Uyghur ndetse n’ikijyanye no kuba Leta y’u Bushinwa ikoresha ibigo byayo by’ikoranabuhanga mu kwinjira mu makuru y’Abanyamerika. Mu bihano byafatiwe u Bushinwa harimo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byabwo.

Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping, yanenze ibihugu bikomeye bishaka kuyobora ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .