Ahantu hose hakirirwa abantu harimo utubari, hoteli, na restaurents harafungwa uretse ahakorerwa ibyo abantu bashobora kujyana kurira iwabo.
Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane hanze y’umujyi.
Ingamba zafashwe i Londres ni iziri mu cyiciro cya gatatu, zifatwa nk’iziri mu za nyuma zikomeye zibanziriza Guma mu Rugo ya nyayo. Mu bitemewe gukorwa muri icyo cyiciro, ni uguhura kw’abantu bo mu ngo zirenze rumwe, ntabwo abantu bemerewe guterana mu ruhame, icyakora amaduka n’imyitozo ngororamubiri birakomeza gufungura.
Ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo na sinema ntabwo byemewe ndetse n’imikino nta bafana bemerewe kujya kuyireba.
Inzego z’ubuzima mu gihugu zatangaje ko hadafashwe ingamba zikomeye, mu minsi mike ibitaro byaba byaremerewe n’umubare munini w’abarwayi ba Coronavirus.
Izi ngamba zikomeye ziri mu cyiciro cya gatatu ziragira ingaruka ku baturage basaga miliyoni 21,5 batuye Londres n’indi mijyi iyegereye .
Kuri uyu wa Mbere imibare y’inzego z’ubuzima mu Bwongereza yagaragaje ko abantu 20.263 banduye Coronavirus mu gihe 232 bahitanywe nayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!