IDF yasobanuye ko muri ibi bitero, harimo ibyo yagabye ku bikorwaremezo bibiri by’igisirikare cya Syria kirwanira mu mazi: ku cyambu cya Al Bayda na Latakia, ahaparika ubwato 15 bwa gisirikare, isenya na misile nyinshi ziraswa ku ntera y’ibilometero biri hagati ya 80 na 190.
Yemeje kandi ko hasenywe intwaro ziremereye zihanura indege, inyubako z’ibibuga by’indege by’igisirikare cya Syria, inganda z’intwaro, indege z’indwanyi, izitagira abapilote, kajugujugu zigaba ibitero, ibifaru n’ikoranabuhanga rya za ‘Radars’.
Israel yatangiye kugaba ibitero byinshi muri Syria nyuma y’aho ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Tahrir al-Sham rikuye Bashar al Assad ku butegetsi tariki ya 8 Ukuboza 2024, agahungira mu Burusiya.
Ubwo iri huriro ryatangizaga ibi bitero muri Aleppo tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ryasobanuye ko rigamije guhagarika ingabo za Leta ya Syria zari zikomeje kurasa abasivili muri uyu mujyi.
Imbaraga za Tahrir al-Sham ziyongereye ubwo undi mutwe witwaje intwaro wa SFA (Syrian Free Army) bivugwa ko ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, winjiraga muri iyi ntambara.
Nyuma y’aho Assad akuwe ku butegetsi, iri huriro kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 ryagize Mohammed al-Bashir Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo. Ni inshingano azakora kugeza tariki ya 1 Werurwe 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!