00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gihe umuriro ukomeje kwaka hagati ya Israël na Palestine, Abayahudi n’Abarabu bo muri Israël batangiye gukozanyaho

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imirwano ikomeje hagati y’abasirikare ba Israël n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas muri Palestine, Abayahudi n’Abarabu batuye mu mijyi imwe n’imwe ya Israël batangiye gukozanyaho ndetse ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bikomeza gufata indi ntera.

Imijyi yibasiwe cyane n’ibi bikorwa ni uwa Acre, Haifa, Bat Yam ndetse na Lod yose yo muri Israël.

Intandaro yo kongera kubyutsa umutwe kw’iyi mirwano hagati ya Israël na Palestine mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni ibisasu abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas bateye ku nyubako yo mu Mujyi wa Ashkelon muri Israël bigahitana abantu batandatu, abandi bagakomereka.

Ibi byabaye nyuma y’ibyumweru bike abatuye ibi bihugu bongeye kubyutsa amakimbirane ashingiye ku kurwanira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Yeruzalemu, aho muri aka gace haherereyemo umusigiti Muhammad yasengeyeho, hakaba ari ahantu hatagatifu ku bayisilamu.

Ndetse kakaba kanarimo Ingoro y’Imana yubatswe n’Umwami Salomoni, hakaba ahantu hatagatifu ku bayahudi n’abakilistu.

Nyuma y’uko abo mu mutwe wa Hamas bateye ibisasu muri Israël kuwa Mbere tariki 10 Gicurasi, iki gihugu cyagize umujinya nacyo kirasa ibisasu byinshi mu mujyi wa Gaza uherereyemo aba barwanyi, bihitana abasaga 23 harimo n’abana bato icyenda.

Kuva icyo gihe umuriro waratse, abarwanyi ba Hamas batera ibisasu muri Israël, Israël nayo igasubiza, gutyo gutyo kugeza ubwo bigeze no mu baturage batangira gukozanyaho.

Abayahudi n’Abarabu batangiye kwicamo ibice

Mu minsi yashize nibwo habaye ibikorwa biteye kwibaza niba Abayahudi n’Abarabu bazakomeza kubana mu gihugu kimwe, ubwo agatsiko k’Abarabu bo mu mujyi wa Acre bakubitaga umugabo w’Umuyahudi w’imyaka 30 bakamusiga ari intere.

Na none hakongera kugaragara agatsiko k’Abayahudi bo mu Mujyi wa Bat Yam bagerageza kwica umushoferi w’Umwarabu ariko ntiyapfa ariko agasasigarana ibikomere byinshi.

Umuturage w’Umwarabu utuye mu Mujyi wa Acre, akaba n’Umunyamategeko Aida Touma-Suleiman yabwiye CNN ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa by’urugomo biri kubera muri Israël.

Ati “Ubu nikingiraye mu nzu, ibikorwa by’urugomo biri kubera imbere y’inzu yanjye kandi nta hantu dufite ho guhungira. Imyuka iryana mu maso yuzuye inzu, ntabwo dutekanye habe na gato. Abaturage b’Abarabu bari guterwa mu mijyi myinshi.”

Yakomeje agira ati “Mpangayikishijwe cyane n’uyu mujyi (Acre). Kandi ibi biri no kubera muri Haifa, ndetse no muri Lod. Abaturage batandukanye bari guterwa. Ntanubwo nizeye ko polisi ifite ubushobozi bwo kubihagarika cyangwa ifite ubushake bwo kubikora.”

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ibikorwa biri kubera mu gihugu cye ari indengakamere ndetse ko agiye kohereza abasirikare bagafasha abapolisi, guhagarika ako kavuyo.

Ati “Nta kintu cyerekana ko Abarabu aribo bari kwica Abayahudi, ndetse nta n’icyerekana ko Abayahudi aribo bari kwica Abarabu.”

Yavuze ko guverinoma ye igiye gukoresha imbaraga zayo zose mu kurinda abaturage bayo, ikabarinda abanzi bo hanze y’igihugu ndetse n’udutsiko tw’imbere mu gihugu.

Kuva amakimbirane yatangira hagati y’Abayahudi n’Abarabu, abarenga 374 bamaze gufungwa ndetse abapolisi 36 bamaze gukomerekera mu mirwano.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, ivugako imirwano hagati y’ibihugu byombi imaze guhitana abantu 60 abandi 400 barakomereka.

Abasirikare ba Israël batera ibisasu muri Palestine
Abaturage bo mu Mujyi wa Gaza bavuye mu byabo nyuma y'ibisasu Israel yahateye / Ifoto: Reuters
Umwuka mubi hagati y'Abarabu n'Abayahudi ukomeje kwangiza byinshi
Imyuka y'ibisasu Israel yateye muri Palestine
Kuva kuwa Mbere Abayahudi n'Abarabu bo muri Israel ntibavuga rumwe
Netanyahu yavuze ko Guverinoma ya Israël igiye gukora ibishoboka byose ngo irinde abaturage bayo
Nyuma y'uko abo mu mutwe wa Hamas bateye ibisasu bigera ku 1000 mu Mujyi wa Ashkelon, Israel yahashyize anti-missile zirinda ko hari ibyakongera kwangiza abaturage /Ifoto: Reuters

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .