Iyi ntumwa kandi yavuze ko mu gihe u Burusiya bwakwemera ayo masezerano bushobora gukurirwaho cyangwa bukoroherezwa ibihano bwashyiriweho na Amerika.
Agaruka ku kiganiro Trump yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, Witkoff yavuze ko cyari ingirakamaro cyane ndetse cyitezweho guhindura byinshi.
Yashimangiye ko abo bakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ibijyanye no kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu, haba ku Burusiya na Ukraine cyangwa iby’abaturage, bemeranya ko kandi hahagarikwa ibitero ku mato yo Nyanja y’Umukara.
Ati “Ndizera ko mu byumweru bike tugiye kubona agahenge.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyo ntambwe ari yo izavamo n’ibyo guhagarika intambara bya burundu, ndetse yemeza ko ku wa 18 Werurwe 2025 ibintu byatanze icyizere kurusha “mu myaka itatu n’igice ishize, kuko ubu hari kubakwa icyizere hagati y’ibihugu byombi.”
Perezida Trump na Perezida Putin kandi baganiriye ku bijyanye no guhagarika intambara bya burundu, ndetse Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika byatangaje ko abagize amatsinda mu bya tekiniki ku ruhande rwa Amerika n’u Burusiya biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha bazahirira muri Arabie Saoudite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!