00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira barenga 600 binjiye mu Bwongereza mu munsi umwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 April 2025 saa 04:11
Yasuwe :

U Bwongereza buherutse kwakira mu munsi umwe abimukira batemewe n’amategeko 656 tariki ya 12 Mata 2025, bari batwawe n’ubwato buto.

Ni bo benshi binjiye mu Bwongereza ku munsi umwe kuva uyu mwaka watangira. Muri rusange, kuva muri Mutarama, hinjiye 8064, barenzeho 46% ku bari bamaze kwinjira mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.

Chris Philp ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatereranye igihugu cye ubwo yahagarikaga gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Starmer wo mu ishyaka ry’Abakozi yahagaritse iyi gahunda muri Nyakanga 2024 ubwo yatangiraga inshingano nka Minisitiri w’Intebe mushya, avuga ko idashobora gukumira aba bimukira.

Yashyizeho ingamba zo gukaza umutekano ku mupaka, agaragaza ko zo zizatanga umusaruro kurusha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ariko bigaragara ko ntawo ziri gutanga.

Philp yagize ati “Twatereranywe nabi na Minisitiri w’Intebe w’umunyantege nke washishikajwe no gushimisha inshuti ze z’abanyamategeko barengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho kurinda imipaka yacu abimukira batemewe n’amategeko.”

Visi Perezida w’ishyaka Reform, Richard Tice, yatangaje ko Starmer yabeshye Abongereza ko azakumira abimukira batemewe n’amategeko kuko kuva muri Nyakanga 2024, umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza warazamutse cyane.

Nyuma y’aho Ishyaka ry’Abakozi rinaniwe gukumira abimukira, ryafashe icyemezo cyo gufatira ibihano ibigo bigurisha ubwato abantu binjiza mu Bwongereza abimukira batemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy, yatangaje ko u Bwongereza buzakoresha imbaraga zose bufite mu gufatira ibihano ibi bigo, kandi ko hazabaho ubufatanye n’ibihugu bikoreramo.

Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu 2024, hinjiye abimukira 43.630 batemewe n’amategeko, biyongereyeho 19% ugereranyije n’umwaka wabanje. 84% muri bo bakoresheje ubwato buto.

Minisitiri Lammy yatangaje ko u Bwongereza buzakorana n'ibindi bihugu mu gufatira ibihano ibigo bigurisha ubwato buto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .