Ni bo benshi binjiye mu Bwongereza ku munsi umwe kuva uyu mwaka watangira. Muri rusange, kuva muri Mutarama, hinjiye 8064, barenzeho 46% ku bari bamaze kwinjira mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.
Chris Philp ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatereranye igihugu cye ubwo yahagarikaga gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Starmer wo mu ishyaka ry’Abakozi yahagaritse iyi gahunda muri Nyakanga 2024 ubwo yatangiraga inshingano nka Minisitiri w’Intebe mushya, avuga ko idashobora gukumira aba bimukira.
Yashyizeho ingamba zo gukaza umutekano ku mupaka, agaragaza ko zo zizatanga umusaruro kurusha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ariko bigaragara ko ntawo ziri gutanga.
Philp yagize ati “Twatereranywe nabi na Minisitiri w’Intebe w’umunyantege nke washishikajwe no gushimisha inshuti ze z’abanyamategeko barengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho kurinda imipaka yacu abimukira batemewe n’amategeko.”
Visi Perezida w’ishyaka Reform, Richard Tice, yatangaje ko Starmer yabeshye Abongereza ko azakumira abimukira batemewe n’amategeko kuko kuva muri Nyakanga 2024, umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza warazamutse cyane.
Nyuma y’aho Ishyaka ry’Abakozi rinaniwe gukumira abimukira, ryafashe icyemezo cyo gufatira ibihano ibigo bigurisha ubwato abantu binjiza mu Bwongereza abimukira batemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy, yatangaje ko u Bwongereza buzakoresha imbaraga zose bufite mu gufatira ibihano ibi bigo, kandi ko hazabaho ubufatanye n’ibihugu bikoreramo.
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu 2024, hinjiye abimukira 43.630 batemewe n’amategeko, biyongereyeho 19% ugereranyije n’umwaka wabanje. 84% muri bo bakoresheje ubwato buto.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!