00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Bwongereza hinjiye abimukira barenga 200 mu munsi, bashobora kuzazanwa mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 May 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Nibura abantu barenga 200 binjiye mu Bwongereza banyuze mu nzira izwi nka English Channel bahingukira ahitwa Dove, nyuma y’iminsi 11 nta bimukira n’impunzi binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abatangabuhamya bavuze ko itsinda rinini ry’abantu ryambutse umupaka rikinjira mu Bwongereza kuri iki Cyumweru.

Minisiteri y’Ingabo bivugwa ko izi iby’uwo mubare w’abantu binjiye mu Bwongereza, gusa ntabwo yigeze ivuga umubare nyakuri w’abinjiye mu gihugu.

Muri Mata uyu mwaka, u Bwongereza bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda azagena ko abimukira n’impunzi binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda.

Nibagera mu gihugu, bazaba bafite amahitamo abiri gusa. Aya mbere ni ugusubira mu bihugu bakomokamo mu gihe aya kabiri ari ukuba mu Rwanda nk’impunzi cyangwa abimukira.

Kuva uwo mwanzuro watangazwa, hari hashize iminsi 11 nta bimukira binjira mu Bwongereza baturutse ahazwi nka English Channel. Bivuze ko guhera tariki 20 Mata kugera ku ya 30 Mata, nta mwimukira n’umwe wigeze winjira mu Bwongereza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo hashize igihe kinini nta mwimukira winjiye mu Bwongereza. Icyo gihe byabayeho ubugira kabiri, aho hashize iminsi 16, indi nshuro hashira iminsi 13. Byose byabaye mbere y’uko amasezerano n’u Rwanda asinywa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza, yatangaje ko ukwiyongera k’umubare w’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhangayikishije.

Yavuze ko biba bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga abinjira mu Bwongereza kandi bikagira ingaruka ku baturage basanzwe, bisanga ubuzima bwabo buri mu kangaratete, bikanabangamira ubushobozi bw’igihugu mu gufasha impunzi zinjira mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuva uyu mwaka watangira, abantu 6.693 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifashishije ubwato buturutse mu Bufaransa.

Ni umubare wikubye inshuro eshatu uwagaragaye mu mwaka ushize kuko bwo wari 2004 mu gihe wibubye inshuro esheshatu uwagaragaye mu gihe nk’iki mu 2020 kuko bwo wari 1006.

Bijyanye n’ibibazo by’intambara, ubukene n’imiyoborere mibi byugarije ibihugu bitandukanye ku Isi, abaturage barushaho kwiheba, bagafata inzira bakajya gushaka ahandi babona imibereho.

Benshi bahitamo kwinjira mu Burayi, bagakoresha uburyo bushyira ubuzima bwabo mu kaga ku buryo babara ubukeye.

Kugeza mu Ugushyingo 2021, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 1.600 bari bamaze gupfa cyangwa se baburiwe irengero, bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo binjire mu Burayi.

Muri Mata, abantu 90 baguye mu nyanja nyuma y’iminsi bagerageza kwinjira mu Burayi, bavuye muri Libya.

Mu Bwongereza, mu gihe kirekire abakora ubucuruzi bwo gutwara abimukira rwihishwa, bifashishaga amakamyo yagenewe gutwara ibicuruzwa.

Ni uburyo nabwo bwari buteye inkeke, kuko mu 2019 abantu 39 basanzwe mu ikamyo yagenewe gutwara ibintu bikonje, bapfuye.

Nyuma yo gukaza umutekano ku cyambu cya Calais mu Bufaransa, abambutsa aba bantu rwihishwa bahinduye amayeri, batangira gukoresha ubwato butoya.

Inzira ikoreshwa ni iy’amazi iri hagati y’amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa, izwi nka English Channel.

U Bwongereza buvuga ko nibura kwakira no gukurikirana abasaba ubuhungiro bitwara miliyari 1,5 z’ama-pound ku mwaka, harimo arenga miliyoni 4,7 z’ama-pound atangwa buri munsi ku mahoteli yo kwakira abimukira.

Imibare ya Home Office mu Bwongereza igaragaza ko mu 2021, 75% by’abimukira binjiye bakoresheje ubwato buto bari abagabo bafite hagati y’imyaka 18 na 39.

Nibura 5% bari abagabo barengeje imyaka 40 ; 7% bari abagore barengeje imyaka 18, naho 12% bari abana bafite munsi y’imyaka 18.

Urebye ibihugu baturutsemo, abanya- Iran bihariye 30% ; 21% ni abanya-Iraq, 11% ni abanya-Eritrea naho 9% ni abanya-Syria.

Iran yakomeje kuza imbere mu bihugu byohereza abimukira benshi mu Bwongereza banyuze mu bwato buto, aho mu 2018 bari 80%, mu 2019 baba 66%.

Izo ngendo z’abimukira kandi zitizwa umurindi n’ubucuruzi burimo amafaranga menshi.

Nibura kugira ngo umuntu bamwambutse English Channel ave mu Bufaransa yinjire mu Bwongereza, atanga hagati ya 3.000 na 7.000 by’amayero, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 3-8 Frw.

Ibyo ubwabyo byerekana ko aba bimukira basabwa kuba bafite amafaranga menshi kugira ngo babashe kujya aho bibwira ko bazabonera ubuzima bwiza.

Ni ubucuruzi burimo abantu bakize badapfa kumenyekana, kuko usanga wa muntu uzakira 300.000 by’amayero ngo yambutse abantu mu bwato bwe, si we uzafatwa na Polisi igihe izaba iri mu mikwabu.

Abimukira barenga 200 binjiye mu Bwongereza mu munsi, bashobora kuzazanwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .