Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Xhinhua, iki kigo cyasobanuye ko iyi zahabu iri mu bujyakuzimu bw’ibilometero bitatu mu kirombe cya Wangu.
Chen Ruling uri mu nzobere zatahuye iyi zahabu, yasobanuye ko ahantu henshi hacukuwe muri iki kirombere hagaragaye aya mabuye y’agaciro, ati “Ibitare byinshi byacukuwe byagaragaje zahabu.”
Umuyobozi wungirije w’iki kigo, Liu Yongjun, yatangaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu gutahura aya mabuye y’agaciro mu kirombe cya Wangu.
Muri iki kirombe ni ho hantu ha mbere ku Isi habonewe icya rimwe zahabu nyinshi. Ahandi habonetse inyinshi ni muri Afurika y’Epfo, yageraga kuri toni 900.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!