Umuryango we watangarije ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko yapfiriye mu gace ka Garches muri Hauts-de-Seine kuri uyu wa 7 Mutarama 2025.
Uyu muryango wagize uti “Jean-Marie Le Pen, akikijwe n’umuryango we, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri saa sita.”
Le Pen yashinze ishyaka RN (Rassemblement National) mu Ukwakira 1972, arihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu inshuro eshanu, ariko atsindwa.
Ubuzima bwe bwa politiki bwaranzwe no kutavugwaho rumwe, aho yagiye arangwa n’ivanguramoko, ivangura rishingiye ku gitsina, ndetse ni umwe mu bahakanye jenoside yakorewe Abayahudi; ibyatumye akurikiranwa n’ubutabera.
Byageze aho Abafaransa benshi banga Le Pen, bamwita “Umubisha wa Repubulika” y’u Bufaransa kubera politiki y’ubuhezanguni.
Umukobwa we, Marine Le Pen, ni umwe mu Bafaransa banenze imyitwarire y’umubyeyi we, amwirukana muri RN mu 2015. Gusa na Marine ashinjwa ubuhezanguni, cyane iyo bigeze muri politiki yo kwakira abimukira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!