Yabitangaje nyuma yo kwitabira inama nkuru y’Aba-Démocrates isozwa kuri uyu wa Kane.
Uyu mugabo akomoka mu ishyaka ry’Aba-Républicains, yagaragaje ko ubuyobozi bwa Amerika buriho ubu budashishikajwe no gufata ingamba zihamye mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.
Waltz yagaragaje ko Umukandida w’ishyaka ry’Aba-Républicains, Donald Trump, we afite gahunda ifatika yo gushishikariza u Burusiya na Ukraine kwicara ku meza y’ibiganiro bakarebera hamwe uko iyi ntambara yahoshwa.
Ati “Yasobanuye neza ko azasaba guverinoma ya Ukraine kujya ku meza y’ibiganiro cyangwa bikagenda ukundi. Ndatekereza rero ko afite ingamba zo kugeza impande zombi mu biganiro bya dipolomasi kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.”
Ikinyamakuru Kyiv Independent, cyatagaje ko hari amakuru yashyizwe hanze n’umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Volodymyr Zelensky, avuga ko abayobozi batandukanye ba Ukraine, bari gutegura uburyo iki gihugu cyakinjira mu biganiro biganisha ku mahoro n’u Burusiya.
U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine kuva ku ya 24 Gashyantare 2022.
Trump yakunze kuvuga ko amasaha ya mbere naramuka atorewe kongera kuyobora Amerika, azayamara ahuriza hamwe u Burusiya na Ukraine kugira ngo bahoshe intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!