Ibi byagaragariye mu mashusho yashyizwe hanze n’Urwego rw’u Burusiya rushinzwe Umutekano (FSB), agaragaza ko umwe mu barwanyi banei ba Ukraine biciwe mu Burusiya ku Cyumweru hafi n’umupaka wa Bryansk, afite iyo "tatouage" ivuga ko yaba yarabaye muri uwo mutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika.
Abo barwanyi basanganywe intwaro n’amasasu, ndetse n’ibibaranga bigaragaza ko bakomoka mu bindi bihugu bitari Ukraine cyangwa u Burusiya. Mu byabonywe bari bafite harimo ibendera rya Canada, igitabo cy’amasengesho cyo muri Poland, ndetse n’ikayi irimo amayeri yo kurwana yanditse mu cyongereza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko "Nk’uko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zabitangaje, mu bacancuro bane baburijwemo muri Bryansk, bari bafite ubwenegihugu burimo ubwa Amerika, Poland ndetse na Canada."
Yatangaje ko ayo ari amakuru y’ibanze babonye bakomeza kugenda bavugurura uko bamenya ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!