Raporo ya University of Washington’s Institute for Health Metrics and Evaluation, igaragaza ko muri icyo gihe imyaka yo kubaho ku Munyamerika izava kuri 78.3, ikagera ku myaka 80.4 mu mwaka wa 2050.
Gusa nubwo imyaka yo kubaho iziyongera muri rusange, biteganyijwe ko uyu muvuduko uzaba uri munsi ku w’ibindi bihugu birimo u Buyapani n’u Busuwisi, byitezweho kuzagira umuvuduko uri hejuru mu bijyanye no kongera icyizere cyo kubaho cy’abaturage bacyo.
Biteganyijwe kandi ko mu mwaka wa 2050 icyizere cyo kubaho ku bagore bo muri Amerika kizaba ari gito ugereranyije n’icy’abagabo. Amerika izava ku mwanya wa 51 nk’igihugu gifite abagore bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru, igere ku mwanya wa 74, mu gihe ku bagabo icyo gihugu kizava ku mwanya wa 51 kikagera ku wa 65.
Iyi raporo ivuga ko ibi bizaterwa no kwiyongera k’umubyibuho ukabije, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’indwara zidakira nk’umutima ndetse na diabetes zikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Iyi raporo ivuga ko hakwiye kujyaho ingamba zo kurwanya indwara y’umubyibuho ukabije, kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge. Kwita ku mirire y’abana no kongera inkingo biri mu byatuma icyizere cy’ubuzima kizamuka cyane muri Amerika.
Si Amerika gusa biteganyijwe ko izamanuka mu mwaka wa 2050 kuko u Burusiya, Ukraine, Brésil n’u Buhinde nabyo bishobora kuzamanuka ku rutonde, ariko ibihugu nk’u Buyapani, u Busuwisi, Singapore, Espagne, na Koreya y’Epfo bisanzwe biyoboye uru rutonde biteganyijwe ko bizakomeza kuzamuka mu 2050.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!