Umwaka ushize ibicuruzwa by’ibiribwa byo mu Burusiya byoherejwe mu bihugu 45 bya Afurika, mu gihe Misiri ari cyo gihugu cya mbere cyatumije ibiribwa byinshi byiganjemo ingano, kurusha ibindi bihugu muri Afurika. Icyakora u Burusiya bwohereza muri Afurika n’ibirimo imboga, soya, amavuta y’ibihwagari n’ibindi.
Ibindi bihugu biza ku myanya ikurikira mu gutumiza ibiribwa byinshi mu Burusiya birimo Algerie iza ku mwanya wa kabiri, igakurukirwa na Libya, Kenya, na Tunisie nk’uko imibare y’ikigo cya Agroexport ibigaragaza.
Ibinyampeke nk’ingano ‘barley’ n’ibigori ni bimwe mu biribwa byoherejwe cyane muri Afurika aho zihariye 87% by’ibiribwa byose byoherejwe umwaka ushize wa 2024. Ariko n’ibikomoka ku mata biriyongera.
Mu 2023/2024 ibihugu bya Afurika byatumije toni miliyoni 21.2 z’ingano, bingana na 38% by’ingano zose u Burusiya bwohereje mu mahanga, mu gihe mu 2022/2023 byari byatumije toni miliyoni 17.6 ndetse na toni miliyoni 10.6 mu mwaka wa 2021/2022.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubusesenguzi mu kigo cy’u Burusiya gishinzwe ubwikorezi cya Rusagrotrans, Igor Pavensky, yagize ati "Mu myaka itanu ishize, Afurika yakomeje gutumiza ibicuruzwa mu Burusiya ku kigero cya 40%, uretse mu mwaka wa 2022/2023, aho byagabanutse bikagera kuri 35%."
Mu 2024/2025 ibihugu bya Afurika bimaze gutumiza 50% by’ingano zose u Burusiya bwohereza mu mahanga aho toni miliyoni 18 zoherejwe kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Gashyantare 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!