MrBeast yamamaye cyane ahanini bitewe n’uko agenda atanga imikoro inyuranye agahemba abantu akayabo. Urugero hari nk’umukoro yigeze guha abantu benshi, ashushanya ikiziga kinini hagati ashyiramo imodoka.
Ba bantu bajya muri cya kiziga bakora ku modoka. Basabwaga gukomeza gufataho kandi bakaguma muri cya kiziga kugeza igihe hasigaye umwe wegukana igihembo.
’Beast Games’ yo ni imikimo yihariye yitabiriwe n’abantu 1,000 aho bagiye bahabwa imikoro inyuranye, utsinzwe akavamo kugeza hasigaye umuntu umwe gusa. Muri iyi mikino uwa mbere yegukanye miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika nk’igihembo nyamukuru.
Umwihariko wayo ni uko yakinwe hanafatwa amashusho yayo kugira ngo nyuma azajye atambutswa mu biganiro by’uruhererekane kuri Prime Video kugeza ku gace ka nyuma kazaragaza umuntu wanyuma wegukana igihembo.
Aya mashusho yafashwe hagati ya Nyakanga na Kanama 2024 afatirwa muri Los Angeles no muri Toronto. Yarangijwe gukinwa ndetse n’uwatsinze yaramenyekanye, ariko yaba itangira ry’imikino n’isozwa ryayo bizakurikiranwa kuri Prime Video.
Aba bagore baregeye urukiko rwo muri Los Angeles ibirego bikubiye muri dosiye ya paji 54 bashinja ikigo cya MrBeast cyayoboraga ibikorwa cyitwa MrB2024 ndetse na Amazon yo muri uyu mujyi.
Bagaragaza ko mu bihe byo gufata ayo mashusho abakinnyi batitabwagaho neza harimo nko kurya ibiryo bitari byiza na byo bikaboneka hashize igihe kinini aho bagaragaje ko hari ubwo bamaraga amasaha 20 batararya.
Bagaragaje ko umwanya wo kuruhuka wari muto, bamwe batabashaga no kubona imiti bakeneye ndetse ko n’isuku y’aho bakoreraga yari hafi ya ntayo.
Bagaragaje ko hari ubwo basabwaga gukina igihe kirekire nta mwanya bahabwa wo kuruhuka ndetse ko bitewe n’imikoro ikomeye bahabwaga hari bamwe mu bakinaga bakuragamo imvune.
Muri iyi dosiye kandi hakubiyemo ikirego kigaragaza ko bamwe mu bagore bakorerwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakanitabwaho nabi bikagira ingaruka zikomeye cyane ku bagore bari barimo guhatana.
Bavuga ko kandi basinyishijwe ku gahata amasezerano y’imikoranire abahindura abakorerabushake hagamijwe kubahemba amafaranga make.
MrBeast ntabwo aragira icyo atangaza kuri ibi ashinjwa.
Benshi bavuga ko iki kirego gishobora gukoma mu nkokora itangazwa ry’iyi mikino kuri Prime Video ryari riteganyijwe gutangira muri uyu mwaka, bitanasize isura nziza ya MrBeast yari iri mu mitwe ya benshi kubera uburyo yatangaga ibintu by’agaciro mu mashusho atambutsa kuri Youtube.
Kuri ubu uyu mugabo amaze gutambutsa ku rubuga rwa Youtube video 816 akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni 317.
Imwe mu mikino ya MrBeast
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!