Ibi Venâncio Mondlane yabitangaje ku wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2024. Avuga ko biri mu rwego rwo kunamira abagera kuri 50 baguye mu myigaragambyo yahamagariye abaturage kwitabira nyuma yo gutsindwa amatora.
Yavuze ko iki cyunamo kigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu.
Ati “Tuzahagarika imodoka zose ubundi tuvuze amahoni ku bw’izi ntwari zacu. Abadafite Imodoka kuva 12:00 kugera 12:15 muzazamure ibyapa kugira ngo hongere kugaragara ukuri mu matora, mugomba kuzaba muri hagati mu muhanda nk’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.”
“Dutangaje icyunamo cy’igihugu ku ntwari z’impinduramatwara. Ntabwo muri sosiyete wapfusha abantu 50, ngo ube nk’aho ntacyabaye.”
Nubwo Venâncio Mondlane yatangaje ibi, Perezida Filipe Nyusi ucyuye igihe, yahamagaje mu nama abari abakandida perezida bose, kugira ngo batahirize umugozi umwe mu kubaka Mozambique.
Abanya-Mozambique bashyigikiye umunyapolitiki Venâncio Mondlane mu Ukwakira 2024 batangiye imyigaragambyo ikomeye i Maputo, bamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byatangajwe na Komisiyo y’amatora.
Ubwo iyi Komisiyo yari imaze gutangaza ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yatsinze amatora ku majwi 70,67%, Mandlane wa Podemos agira 20,32%, yahise atangaza ko yibwe amajwi ndetse ahamagarira abamushyigikiye gutangira imyigaragambyo, gusa kuri ubu yamaze gusa nk’ihosha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!