00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Imitwe yitwaje intwaro yatangiye kuvanwa mu birindiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje kuri iki Cyumweru ko ingabo zihanganye n’inyeshyamba zifite aho zihuriye na Islamic State mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado zatsimbuye umwanzi mu duce tumwe na tumwe.

Perezida Nyusi yabitangaje ubwo yatangarizaga abaturage uko iki kibazo cyari cyakuruye impagarara gihagaze kuva ubwo izi nyeshyamba zagabaga ibitero mu Mujyi wa Palma muri Werurwe uyu mwaka.

Ibi bitero byagabwe hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bwa gaz, ahari imishinga ibarirwa muri miliyari 60 z’amadolari ya Amerika Mozambique ihanze amaso kugira ngo iterambere ry’ubukungu bwayo bubashe kuzamuka.

Inkuru dukesha Reuters ivuga ko Nyusi yahamije ko ibitero by’inyeshyamba byatumye ibikorwa by’ubucukuzi, iby’ubuhinzi ndetse n’ibikorwaremezo by’amajyambere muri iyo ntara bihagarara.

Nyuma y’aho inyeshyamba ziriye karungu zikagaba ibitero simusiga mu Mujyi wa Macimboa da Praia zikawigarurira ndetse zikica bunyamaswa abaturage 12 mu Mujyi wa Palma, yose ikaba iherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, Perezida Nyusi yavuye ku izima, asaba ubufasha ibihugu by’amahanga.

Mu bihugu byasabwe ubufasha harimo n’u Rwanda rwemeye kohereza abasirikare n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado tariki ya 10 Nyakanga.

Amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo muri Mozambique, yavuze ko ku wa 20 Nyakanga Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’umutwe w’inyeshyamba mu gace ka Palma zica inyeshyamba zigera kuri 30 mu gihe izindi zahunze zigana ku mupaka uhuza Mozambique na Tanzania.

Aya makuru akomeza avuga ko Afurika y’Epfo na Botswana na byo byamaze kohereza ingabo zabyo muri Mozambique.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze ko ingabo zirukanye inyeshyamba mu duce zari zarigaruriye mu Ntara ya Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .