Uyu munyapolitiki yatanze iyi nteguza mu gihe abamushyigikiye bari bamaze iminsi 19 bigaragambya, bamagana politiki y’ubukungu yazanywe na Perezida Arce.
Morales yagize ati “Ntabwo dushaka ko amaraso ameneka. Iteka twasabye ko habaho ibiganiro birimo ukuri. Vuba tuzatangira imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.”
Yasabye Leta ya Bolivia gukura mu mihanda abasirikare n’abapolisi yohereje guhangana n’abigaragambya, atanga icyifuzo cy’uko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu by’inshuti byaba abahuza muri ibi biganiro.
Mu Ukwakira 2024, urukiko rwo muri Bolivia rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Morales, kubera ibyaha ashinjwa birimo gusambanya ku gahato no gucuruza abantu. Ibi birego yabiteye utwatsi, asobanura ko Leta iri kumugendaho.
Morales yashinje Leta gushaka kumwica, nyuma y’aho ku Cyumweru isasu rikoze ku modoka ye. Leta yarabihakanye, isobanura ko ibyabaye ari we wabiteguye.
Mu gihe Polisi ya Bolivia iri kugerageza gukuraho bariyeri abashyigikiye Morales bashyize mu mihanda, hamaze gukomereka abapolisi 19.
Perezida Arce yatangaje ko ubusanzwe yemera gushyikirana n’ababimusaba, ariko ngo ntashobora kubyemera mu gihe abigaragambya bakomeza guhungabanya ubukungu bw’abaturage, bakababuza guhaha ibiribwa no kugura peteroli no kujya kwivuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!