Ku wa 3 Kanama, habonetse ubwandu bwa Monkeypox ku bantu barenga 6600. Ni imibare ikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.
Umuntu wanduye iki cyorezo agaragaza ibimenyetso birimo umuriro, kuribwa umutwe, kugira ibibara ku mubiri, ibiheri bishobora kuryaryata, gusa ni gake ishobora guhitana umuntu.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibyorezo muri Amerika kivuga ko Monkeypox ishobora kumara ibyumweru biri hagati ya bibiri na bine umuntu ayirwaye.
Bibarwa ko abantu barenga 7000 bayanduye ku wa Kane muri Amerika. Ni mu gihe abarenga ibihumbi 25 bamaze kuyandura ku Isi yose.
Iki cyorezo kimaze kugaragara mu bihugu birenga 70.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!