Perezida Putin yageze mu murwa mukuru wa Mongolia, Ulaanbaatar, tariki ya 2 Nzeri 2024. Ni uruzinduko yifatanyijemo n’abo muri iki gihugu kwizihiza intsinzi y’urugamba rwabereye muri Khalkhin Gol mu 1939.
Mbere y’uko agerayo, guverinoma ya Ukraine yari yasabye Mongolia kumuta muri yombi, ishingiye ku mpapuro zasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, muri Werurwe 2024, imushinja gukura abana muri Ukraine binyuranyije n’amategeko.
Ubwo Mongolia yangaga kubahiriza iki cyifuzo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yatangaje ko iki gihugu cyabaye umufatanyacyaha wa Perezida Putin ku byaha by’intambara kandi ko bizakigiraho ingaruka.
Umuvugizi wa guverinoma ya Mongolia kuri uyu wa 3 Nzeri 2024 yabwiye ikinyamakuru Politico EU ko 95% bya peteroli igihugu cyabo gikoresha ndetse n’umuriro w’amashanyarazi urenga 20% bituruka mu Burusiya.
Yagize ati “Mongolia ikura ibikomoka kuri peteroli birenga 95% n’umuriro w’amashanyarazi urenga 20% ku muturanyi w’a hafi. Ibi ni ingenzi kugira ngo tubeho, n’abaturage bacu babeho.”
Uyu Muvugizi yibukije ko Mongolia isanzwe igendera kuri dipolomasi yo kutabogama. Ati “Mongolia isanzwe igendera ku ihame ryo kutabogama muri dipolomasi yayo, nk’uko byagaragajwe mu matangazo isohora kugeza uyu munsi.”
Mongolia yasinye amasezerano ayinjiza muri ICC mu 2002. Umunyamategeko wayo ari mu Nteko y’abacamanza b’uru rukiko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!