Muri kamarampaka yabaye kuri iki Cyumweru, abemera ko icyo gihugu cyajya muri EU batsinze ku majwi 50.39% mu gihe abatoye babyamagana bangana na 49.61%.
Nubwo abenshi batoye bemera ko Moldova yinjira muri EU, byazamuye impaka ku bwinshi bw’abakunze kugaragaza ko bashyigikiye ibihano EU imaze igihe ifatira u Burusiya kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.
Moldova ni kimwe mu bihugu byahoze mu maboko y’u Burusiya bikomeje gushaka kwihuza n’abanyaburayi, nyuma y’intambara yatangiye muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Bamwe mu basesenguzi bagaragaje ko inzira Moldova yafashe ari nk’igisasu cyenda guturika, kuko bigaragara ko abaturage benshi bayigize batabyumvikanaho, ibintu bishobora kuzagira ingaruka ku myanzuro yindi ikomeye icyo gihugu kizajya gifata.
Kuri iki Cyumweru kandi abagize Moldova batoye Perezida, aho Maia Sandu usanzwe ku butegetsi yagize amajwi 42.45%, bimubuza amahirwe yo gutsinda mu cyiciro cya mbere.
Bivuze ko hazakorwa icyiciro cya kabiri cy’amatora, uyatsinze ku bwiganze akaba ari we uyobora Moldova.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!