Mo Ibrahim yamaganye icyemezo cya Trump cyo guhagarika inkunga ya OMS

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umunyemari ukomoka muri Sudan ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Mo Ibrahim yanenze umwanzuro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse gufata wo guhagarika inkunga igihugu cye cyageneraga umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS.

Mo Ibrahim yavuze ko mu gihe isi ihanganye n’icyorezo kitarobanura nka coronavirus, atari wo mwanya mwiza wo guca intege cyangwa gufunga umuryango rukumbi uri gukora ibishoboka byose ngo icyorezo gihagarare.

Trump guhera muri Mata uyu mwaka yahagaritse inkunga igihugu cye cyageneraga OMS, ashinja uwo muryango kuba igikoresho cy’u Bushinwa, avuga ko icyo gihugu cyakoresheje uwo muryango bakabeshya isi ku bijyanye na coronavirus ntihafatwe ingamba zikomeye.

Perezida Trump yavuze ko adashobora kwemera ko umuryango igihugu cye gitangamo miliyoni 450 z’amadolari buri mwaka, utegekwa n’igihugu gitangamo miliyoni 40 z’amadolari ku mwaka.

Mu kiganiro Mo Ibrahim yagiranye na DW, yavuze ko bibabaje kuba Trump ashaka guca intege OMS mu gihe icyorezo aribwo gikomeye cyane.

Ati “Mu bigaragara, nta muryango n’umwe ukora ibitunganye ariko dore twugarijwe n’icyorezo kandi uyu niwo muryango wonyine mpuzamahanga dufite wabasha guhangana na cyo. Ese iki nicyo gihe cyiza cyo kugerageza cyangwa gufunga uyu muryango?”

“Uramutse uri mu rugendo rw’indege igeze hejuru y’inyanja ya Atlantique, byaba ari amakosa ugiye mu byo gusana moteri z’indege. Reka tubanze dushyire imbere umutekano, reka tuve mu cyorezo nyuma tuzabone kureba iby’imiyoborere n’uburyo twavugurura.”

Mo Ibrahim yavuze ko Trump ari ku gitutu cy’uburyo bwo guhangana na coronavirus mu gihugu cye aho imaze guhitana abasaga ibihumbi ijana ndetse n’ibibazo by’amatora ya Perezida aziyamamazamo mu Ugushyingo uyu mwaka.

Muri Gicurasi uyu mwaka Trump yahaye OMS iminsi 30 yo kuba yakoze amavugurura mu miyoborere yayo, bitaba ibyo inkunga ya Amerika igahagarikwa burundu.

Mo Ibrahim yabwiye DW ko ibyo Trump yakoze bibabaje. Ati “Ntabwo nemeranya n’ibyo Trump yakoze. Ntabwo ari igihe cyiza cyo guhagarika gutera inkunga umuryango mpuzamahanga uri guhangana n’icyorezo. Byarambabaje cyane.”

Yongeyeho ati “Ntekereza ko dukeneye kongera uburyo bw’imiyoborere bw’iyi miryango mpuzamahanga naho ubundi myinshi muri yo iri guhinduka ibikoresho by’abanyamuryango bakomeye. Iyo hajemo ikibazo mu miryango mpuzamahanga nk’ibyo turi kubona by’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba bimeze nk’intangiriro ry’intambara y’ubutita. Imiryango mpuzamahanga yabaye nk’ikibuga cy’ibihugu by’ibikomerezwa.”

Yavuze ko hakenewe kunozwa uburyo bw’imiyoborere bw’iyo miryango ku buryo itavugirwamo n’ibihugu bikomeye ariko ashimangira ko atari byo byihutirwa mu gihe nk’iki cy’icyorezo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu banyamuryango b’ikubitiro batangiranye na OMS mu mwaka wa 1948.

Umunyemari Mo Ibrahim yavuze ko bibabaje kuba Trump ashaka guca intege OMS mu gihe icyorezo aribwo gikomeye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .