Tariki ya 1 Ukuboza 2020, ubushinjacyaha bw’u Butaliyani bwatangaje amazina y’abapolisi bane ba leta ya Misiri, buvuga ko bagize uruhare mu iyicwa ry’uyu munyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Cambridge University.
Ni mu gihe ubucamanza bwa Misiri muri iki cyumweru bwatangaje ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko aba bapolisi ari bo bakoze ibi byaha.
Misiri yakunze kuvuga ko uyu musore ashobora kuba yarishwe n’amabandi akora ibyaha by’ubujura.
Regeni yaburiwe irengero ubwo yari mu bushakashatsi bwerekeranye n’ukwigenga kuri amwe mu mahuriro y’ubucuruzi muri iki gihugu. Urupfu rw’uyu musore rwateje impagarara hagati y’ibihugu byombi.
Urukiko rwa Misiri rwari rwahagaritse iperereza kuri iki kirego bitewe n’uko uwishe uyu musore atari azwi.
Tariki ya 1 Ukuboza 2020, u Butaliyani bwatangaje amazina y’abapolisi bane barimo; Gen Tareq Sabir, Col Ather Kamal, Maj Magdi Sharif na Col Hisham Helmy, bubashinja kugira uruhare mu rupfu rwa Regine, Gusa bamaze guhanagurwaho ibi byaha.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Butaliyani, Luigi Di Maio yavuze ko icyemezo cyafashwe na Misiri kitemewe ahubwo ko ikibazo kigiye kujyanwa mu nzego zirimo n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU).
Guilio Regeni, yaburiwe irengero tariki ya 25 Mutarama 2016, ubwo yari mu bushakashatsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!