00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri igiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzatwara miliyari 4,5$

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo mu Budage izwi ku izina rya Siemens Mobility na Leta ya Misiri, basinye amasezerano ya miliyari 4,5$, zatuma icyo kigo cyubaka imihanda ya gari ya moshi zikoresha amashanyaraza kandi zikagenda ku muvuduko uri hejuru.

Muri rusange iyi mihanda ya gari ya moshi izaba ifite ibirometero 1800, ikazahuza ibice bitandukanye by’Umurwa Mukuru wa Misiri, Cairo, ndetse n’ibindi bice bitandukanye birimo umujyi mushya icyo gihugu kiri kubaka mu birometero birenga 30 ukuye Cairo, ukazaba utuyemo abantu miliyoni esheshatu, ndetse ukazimukiramo Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri.

Ku ikubitiro hazubakwa imihanda ifite ibirometero 660 mu gihe umushinga wose uzarangira mu 2027. Siemens Mobility izasarura miliyari 3$ muri uyu mushinga wose.

Uyu muhanda mushya wa gari ya moshi, uzaca mu butayu bw’icyo gihugu no ku nkengero z’Ubunigo bwa Suez ndetse icyiciro cyawo cya mbere kikazahuza icyambu cya Ain Sokhna kiri ku Nyanja Itukura n’imijyi nka Marsa Matrouh na Alexandria yo ku Nyanja ya Mediterane.

igiye kubaka uyu muhanda itangaza ko icyiciro cyawo cya mbere kizaba cyatangiye gukoreshwa mu 2023 aho izawubaka ku bufatanye na sosiyete y’Abarabu ya ‘Orascom Construction’ nayo yitezweho kuzashoramo akayabo.

Iki gikorwaremezo byitezwe kandi ko kizoroshya ubuhahirane n’uburyo bw’ingendo n’ubwikorezi mu gihugu cya Misiri gituwe n’abaturage barenga miliyoni 100, by’umwihariko mu Murwa Mukuru wacyo hatuwe hafi na miliyoni 20 z’abaturage bakomeje no kwiyongera umunsi ku wundi.

Uyu mushinga utegerejweho kuzagabanya igihe abantu bamaraga mu ngendo ku rugero rwa 50% ndetse buri mwaka abagenzi bagera kuri miliyoni 30 bakazajya bakora ingendo zabo bifashishije uwo muhanda, ku buryo unitezweho kuzazamura ubukerarugendo icyo gihugu gisanzwe cyubakiyeho nk’inkingi ikomeye y’iterambere ryacyo.

Ikindi uyu mushinga uzatanga nk’inyungu, ni uguhanga imirimo mishya ku bantu bagera ku bihumbi 15 b’imbere mu gihugu ndetse byitezwe ko mu 2027 umushinga wose uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa, unabe igisubizo cyo kugabanya umwuka uhumanya ikirere ku kigero cya 70% ugereranyije n’ubundi buryo bw’ubwikorezi busanzwe bukoreshwa.

Si uyu muhanda gusa uzubakwa n’iyi sosiyete ya Siemens Mobility kuko mu igenamigambi rya Misiri biteganyijwe ko impande zombi zizasinya andi masezerano yo kubaka indi mihanda ibiri ya gari ya moshi muri icyo gihugu.

Misiri igiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzatwara miliyari 4,5$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .