00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Abantu 41 bishwe n’inkongi yibasiye urusengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2022 saa 02:08
Yasuwe :

Inkongi ikomeye yibasiye urusengero rwo mu gace ka Imbaba gatuwe cyane mu Misiri, ihitana abantu 41, abandi 55 barakomereka.

Ntabwo icyateye iyi nkongi yibasiye urusengero rwa Coptic Church kiramenyekana, nk’uko AFP yabitangaje. Gusa hakekwa ko yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Yatangiye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo amateraniro yari arimbanyije, ku buryo byagoye abantu benshi gusohokamo.

Hahise hitabazwa imodoka 15 zizimya umuriro n’imbangukiragutabara nyinshi, zahise zitangira kugeza abakomeretse mu bitaro bya Imbaba General Hospital na Agouza Hospital.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sissi, yaje kuvugana na Papa wa Coptic Church, Tawadros II, amwihanganisha ku byabaye nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Yanditse kuri Facebook ati "Ndimo gukurikiranira hafi iyi mpanuka ibabaje yabaye. Nahaye amabwiriza inzego za Leta zose gufata ingamba zikwiye, no guhita zitangira guhangana n’iyi mpanuka n’ingaruka zayo."

Abakirisitu mu Misiri bangana na 10%, mu gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 90.

Mu bihe bitandukanye, bakunze kugaragaza ivangura n’ihezwa bakorerwa n’Abayisilamu, bo benshi cyane mu gihugu.

Abashinzwe umutekano bahise batabara, ariko abapfa baba benshi
Urusengero rwa Coptic Church rwafashwe n'inkongi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .