Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri USA yatunguranye avuga igihe Trump azatangira ubutegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yatunguranye abwira abanyamakuru ko hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi riciye mu mucyo igihe Trump azaba ashoje manda ye ya kabiri.

Mike Pompeo yabibwiye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye nabo. Yavuze ko hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu mucyo ku butegetsi bwa manda ya Kabiri ya Trump.

Ntabwo yigeze avuga ku ntsinzi ya Joe Biden mu matora aheruka, ahubwo ibyo yavuze nubwo yabicaga hejuru byumvikanishaga neza gahunda za shebuja Donald Trump kugeza n’ubu ugishimangira ko ariwe watsinze amatora.

Ku munsi w’ejo Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, William Barr, yategetse ko hatangira iperereza ku bivugwa na Trump ko hari uburiganya bwabaye mu matora aherutse.

Ntibizwi neza niba imvugo ya Pompeo yari akomeje cyangwa se niba ari urwenya yateraga.

Mu kindi kiganiro yagiranye na radiyo imwe yo muri Amererika, Pompeo yashushe n’uwemera ko intsinzi ya Biden ishoboka, avuga ko ku wa 20 Mutarama hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi riciye mu mucyo yaba ari irya Guverinoma ya Trump izaba igiye muri manda ya kabiri cyangwa se niba ari kuri Joe Biden uzaba utangiye inshingano nka Perezida.

Pompeo yavuze ko inzira y’amategeko yiyambajwe n’amategeko ihanzwe amaso, aho amajwi yose aciye mu mucyo agomba guhabwa agaciro, mu gihe ibyo bizaba byarangiye nibwo uwatsinze azamenyekana.

Mike Pompeo yatangaje ko hazabaho ihererekanya ry'ubutegetsi riciye mu mucyo kuri manda ya kabniri ya Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .