Byari biteganyijwe ko muri uku kwezi aribwo Jacinda Ardern w’imyaka 41 azakora ubukwe n’umugabo we, Clarke Gayford.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Jacinda Ardern yatangaje ko ubu bukwe bwe butakibaye, bitewe n’uko ubukana bwa COVID-19 muri iki gihugu buri kwiyongera.
Ati “Nanjye niyongereye ku bandi baturage ba Nouvelle-Zélande bagezweho n’ingaruka kubera iki cyorezo, kandi ku bo byabayeho munyihanganire. Ubukwe bwanjye nanjye ntabwo buzaba.”
Nouvelle-Zélande yongeye gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 bitewe n’uko ubwandu bwongeye kuzamuka. Kugeza ubu nta birori byemewe kwitabirwa n’abarenze 100 kandi nabwo bikaba mu gihe bikingije. Iyo batikingije ntibemerewe kurenga 20.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!