00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Israel yagejejwe mu rukiko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 December 2024 saa 07:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 yageze mu rukiko rwa Tel Aviv kugira ngo yiregure ku byaha amaze igihe kinini akurikiranyweho, birimo kwakira ruswa.

Ubushinjacyaha bwagejeje mu rukiko ibirego bitatu, birimo icyo kwakira impano y’amadolari ya Amerika ibihumbi 192, yaba yarahawe n’abashoramari babiri kugira ngo abatoneshe mu rwego rwa politiki.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, bushinja Netanyahu ikindi kirego cyo kugirana amasezerano na nyir’ikinyamakuru Yedioth Ahronoth, Armon Mozes, kugira ngo ajye yandikwaho inkuru zimushimagiza.

Ikirego cya gatatu ni icyo kuba Netanyahu yaremereye ikigo cy’itumanaho ‘Bezeq’ inyungu y’amafaranga no gutoneshwa muri Leta, mu gihe we n’umugore we cyajya kibakoraho inkuru bishimira.

Netanyahu yamaze amasaha ane yisobanura, abwira urukiko ko yari amaze imyaka umunani ategereje kuvuga ukuri kwe kuri ibi birego.

Ati “Nari maze imyaka umunani ntegereje uyu mwanya kugira ngo mbabwire ukuri. Ariko ndi Minisitiri w’Intebe, nyoboye igihugu kiri kurwanira ahantu harindwi. Kandi ntekereza ko ibyo byombi byakorerwa rimwe.”

Uyu munyapolitiki yatangaje ko ibi birego bishingiye ku binyoma, yibasira ibitangazamakuru n’abanyamakuru, ahamya ko bimaze igihe kinini bimugendaho bitewe n’uko umurongo we udahura n’ibyiyumviro bifite kuri Leta ya Palestine.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, urukiko rwongera guha Netanyahu umwanya wo kwiregura. Ni urubanza rwumvikanamo ubuhamya butandukanye. Umwanzuro uzamenyekana mu 2026.

Benjamin Netanyahu n'abanyamategeko be, imbere y'abacamanza mu rukiko rwa Tel Aviv
Netanyahu yatangaje ko itangazamakuru rimugendaho ari ryo ryatumye agezwa mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .