00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Finland yasimbutse ibirego byo gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Ibizamini by’abaganga byemeje ko Minisitiri w’Intebe wa Finland, Sanna Marin nta biyobyabwenge afata nk’uko byari byatangiye gukekwa nyuma y’uko hakwirakwiye amafoto abyina mu buryo budasanzwe.

Mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucaracara amashusho ya Sanna Marin w’imyaka 36 abyina mu buryo budasanzwe, mu birori yari yahuriyemo n’inshuti ze.

Muri ayo mashusho hari amajwi yumvikana avugira ku ruhande umwe avuga ijambo ‘cacaine’, kimwe mu biyobyabwenge bikomeye.

Bamwe mu Banya-Finland barakajwe n’aya mashusho agaragaza imyitwarire idahwitse ya Minisitiri w’Intebe wabo ndetse basaba ko apimwa n’abaganga kugira ngo barebe niba biyobyabwenge afata.

Sanna Marin yabanje kubyanga ariko agera aho ava ku izima yemera gupimwa.

Uyu mugore waciye agahigo ko kuba ari we muntu wabaye Minisitiri w’Intebe akiri muto icyo gihe yavugaga ko atakwemera gupimwa mu gihe azi neza ko nta biyobyabwenge akoresha.

Ibizamini by’abaganga byagiye hanze byemeza ko koko uyu mugore nta biyobyabwenge afata nk’uko tubikesha France24.

Sanna Marin wabaye Minisitiri w’Intebe wa Finland kuva mu 2019 yavuze ko yababajwe no kuba aya mashusho ye yaragiye hanze mu gihe yari aziko afitwe n’izi nshuti ze magara gusa.

Reba amashusho yatumye Minisitiri w’Intebe wa Finland ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge

Minisitiri w’Intebe wa Finland, Sanna Marin yasimbutse ibirego byo gukoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .