Minisitiri w’Intebe wa Canada yagaragaye yambaye ikote ritamenwa n’amasasu

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yagaragaye mu ruhame yambaye ikote ritamenwa n’amasasu nyuma y’uko polisi imuburiye ku bijyanye n’umutekano we.

BBC yanditse ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019 ubwo Trudeau yiyamamarizaga mu gace ka Mississauga muri Ontario.

Trudeau wo mu ishyaka riharanira kwishyira ukizana yanagaragaye arinzwe bikomeye n’abagabo bari bambaye ibikapu mu mugongo birimo intwaro z’ubwirinzi, ibi byose bigaturuka ku kuba bamwe mu bayobozi ba polisi bari bamuburiye ku by’umutekano we mbere y’uko ajya mu ruhame.

Abajijwe ku bijyanye n’umutekano we nyuma y’uko bigaragaye ko wari wakajijwe cyane, Trudeau yavuze ko icyo yari agamije cyane wari umutekano w’umuryango we n’abanya-Canada bari mu cyumba cyaho ibikorwa byo kwiyamamaza byari kubera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Andrew Scheer, Umuyobozi w’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya kera akaba n’umwe mu bahanganye bikomeye na Trudeau, yamaganye ibikorwa ibyo ari byo byose byakwangiza umutekano w’abayobozi, avuga ko bidafite intebe mu gihugu cyabo kigendera kuri demokarasi.

Amatora y’Inteko Ishinga Amategeko muri Canada ateganyijwe tariki ya 21 Ukwakira 2019 aho ishyaka ritsinze rihita rifata n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse rikagira n’imyanya myinshi muri Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yagaragaye yambariye ikote ritamenwa n'amasasu imbere y'ishati arangije arenzaho ikoti risanzwe
Abashinzwe umutekano we bari bitwaje ibikapu birimo intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza