Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yise umwana we izina yakomoye ku baganga bamuvuye Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’umugore we Carrie Symonds, bise umwana wabo w’umuhungu Wilfred Lawrie Nicholas Johnson, aho izina Nicholas barikomoye ku baganga babiri bitaye kuri uyu muyobozi ubwo yari arwaye Coronavirus.

Ubwo yatangazaga aya makuru kuri Instagram, Symonds yavuze ko uwo mwana yiswe izina rimwe rikomotse kuri Sekuru wa Minisitiri w’Intebe, Wilfred, na Sekuru wa Symonds, Lawrie.

Yavuze ko irindi zina rye ryaturutse ku baganga babiri, Dr Nick Price na Dr Nick Hart, batabaye ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe Johnson ubwo yari arembye mu kwezi gushize, kubera Coronavirus.

Symonds yanashimye ababyaza bo mu Bitaro bya Kaminuza by’i Londres, (UCLH) byamwitayeho bikamufasha kwibaruka.

Umwana wabo yavutse ku wa Gatatu saa tatu za mu gitondo. Ubu umwana na nyina bameze neza. Yavutse Johnson amaze kuvanwa mu bitaro ndetse anasubira mu kazi.

Ubwo umugabo yari arwaye, Symonds na we yaje kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus ariko ntibyemejwe niba yarayanduye.

Carrie Symonds yifotoje ateruye umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .