Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashimangiye ko ibiganiro bya Brexit bigana ku musozo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yiteguye gukuraho inzitizi ziri mu nzira y’ibiganiro biganisha ku kwikura burundu kw’igihugu cye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) avuga ko bigeze kuri 95%.

Ibiganiro bya Brexit hagati y’u Bwongereza byakomeje kugenda biguru ntege ndetse mu gihe gishize, iki gihugu na EU bakomoje ku kongera igihe cyabyo.

Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon iteganya ko icyemezo cy’u Bwongereza cyo kuva muri EU kizashyirwa mu bikorwa ku wa 29 Werurwe 2019.

Minisitiri May yabwiye abadepite ko 95% y’ingingo za Brexit zemejwe ariko umupaka wa Ireland uracyateza ikibazo.

Iki gihe kiramutse cyiyongereye kikarenga 2020 (ku wa 31 Ukuboza), May yavuze ko ari icyemezo “kitaboneye” ndetse ibiganiro byashoboraga kurangira mbere ya Gicurasi 2022.

Abasesenguzi bavuga ko ibi byazatinza ukwivana muri EU k’u Bwongereza ndetse ikishyura miliyari ziri hagati ya £15 na £20 mu bijyanye n’imipaka.

Mu Nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 17 Ukwakira 2018, abayobozi ba EU banze gusinya ku nyandiko itumiza inama yihariye kuri Brexit mu Ugushyingo bavuga ko nta ntambwe yatewe.

Minisitiri May yatangaje ko ibiganiro biri mu cyerekezo kizima. Ati “Byose ubifatiye hamwe, 95% by’amasezerano yo kwikura muri EU n’ibisabwa byaratunganyijwe.”

Yasabye EU kugenzura ibyiyemejwe n’impande zombi mu kwirinda ko hakubakwa umupaka hagati ya Ireland y’Amajyaruguru na Repubulika ya Ireland.

BBC yanditse ko May yabwiye abadepite ko kurinda ubusugire bw’u Bwongereza ari iby’agaciro ndetse afite inshingano zo gushaka ibisubizo byose bizatuma umupaka wa Ireland udafungwa ndetse ntihabeho n’inzitizi hagati ya Ireland y’Amajyaruguru n’u Bwongereza.

Abasaga 700 000 baheruka kwigaragambya i Londres basaba guhagarika Brexit binyuze muri kamarampaka nshya.

May yavuze ko yaba “ari amatora y’abanyapolitiki aho kuba ay’abaturage.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yashimangiye ko ibiganiro bya Brexit bigeze ku gipimo cya 95%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza