Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yajyanywe mu bitaro kubera coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yajyanywe mu bitaro kugira ngo akorerwe ibizamini nyuma y’iminsi icumi yanduye coronavirus.

BBC yatangaje ko Boris yajyanywe mu bitaro bya Londres ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, kubera ibimenyetso agaragaza birimo umuriro mwinshi.

Ibiro bye byatangaje ko kumujyana kwa muganga byatewe n’inama bagiriwe na muganga umwitaho.

Nubwo yagiye mu bitaro, byatangajwe ko akiyoboye Guverinoma nubwo umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga aza kuyobora inama yiga kuri coronavirus kuri uyu wa Mbere.

Boris w’imyaka 55 ari mu bitaro atanga ibizamini bitandukanye kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kwandura coronavirus.

Umusesenguzi mu by’ubuzima Dr. Kent Sepkowitz yabwiye CNN ko kujyana Boris mu bitaro byari ngombwa kugira ngo bakore ibizamini byisumbuye bigaragaza uko amerewe mu gituza no mu maraso.

Yavuze ko ibizamini by’umwuka wa oxygène mu maraso, bishobora kugaragaza imikorere y’ibihaha bikagaragaza niba ananiwe cyangwa ageze ku rwego rukomeye.

Abantu batandukanye mu bakorana na Boris Johnson bagiye bandura coronavirus mu bihe bitandukanye. Umukunzi we utwite, Carrie Symonds na we yagaragaje ibimenyetso bya coronavirus nubwo yavuze ko ari koroherwa.

Icyakora Symonds w’imyaka 32 yavuze ko atarasuzumwa ngo byemezwe ko ayirwaye, nubwo kuwa Gatandatu ushize yagiriye inama abagore bagenzi be batwite gukurikiza inama z’abaganga.

Umunyamabanga wa Leta ushinze ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancok na we kuwa 27 Werurwe yavuze ko afite virusi ndetse ko yishyira mu kato.

Boris Johnson yajyanywe mu bitaro gukorerwa ibindi bizamini kuri coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .